AmakuruPolitiki

Kamonyi: Abaturage Bishimiye Ubuvugizi Bwakozwe na Ishyaka Green Party

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza ki Ishyaka Democratic Green Party Rwanda (DGPR) cyabereye mu Karere Ka Kamonyi, herekanwe abakandida bazahagararira Ishyaka Green Party mu matora y’abadepite ndetse hasobanurwa bimwe mu byo iri shyaka rizashyira mu bikorwa mu gihe rizaba rigiriwe icyizere. 

Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bishimira ibyagezweho kandi bakaba biteguye gukomeza gukora ubuvugizi ku bitarakorwa.

Ingabire Chance Marie Clare ni muturage utuye mu Karere Ka Gasabo ariko akaba akorera mu Karere Ka Kamonyi avuga ko bishimiye ubuvugizi bwakozwe n’ishyaka Green Party bwo kugaburira abana ku ishuri ndetse n’ubujyanye n’ ubwisungane mu kwivuza.

Ingabire Marie Clare Ati. “Turashima Ishyaka Green Party kubera ko mbere wasanga twagiye ku kazi ariko tugakora dufite igihunga kuko abana bacu iyo bavaga ku ishuri rimwe na rimwe  basangaga amafunguro ataratunganwa ndetse n’abagiyeyo mu gihe umubyeyi we yatinze gusubira murugo ugasanga umwana agiye atariye”.

Yakomeje agira Ati. “Nkatwe Abacuruzi rero uburyo bwo gufatira amafunguro ku ishuri twabubonye nk’igisubizo cyo gukora dushyize umutima hamwe maze ubundi tukiteza imbere”.

Yasoje avuga ko n’ubundi buvugizi bakoze bwa mituelli byagenze neza kuko hari igihe umuntu ya rwaraga mituelli itarama amezi atatu bikaba ngo ko ajya kwivuza muri private kandi nyamara yarishyuye mituelli.

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza, yavuze ko mu byo azakora nagirirwa icyizere, ari ugushyiraho umushahara fatizo kandi akanahanga imirimo igera kuri 500,000

Yakomeje avuga ko nibanatora abadepite ba Democratic Green Party bazakomeza kubakorera ubuvugizi.

Dr. Frank Habineza Hamwe n’ umufasha we

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *