AmakuruFeature NewsMuri AfurikaUburezi

Imvano y’ Igitekerezo cyo Kumenyekanisha Uburezi Bw’ U Rwanda Ku Ruhando Mpuzamahanga

Sara Yisehak, ni umuyobozi wa Flavors of Kigali Events, akaba arinawe wazanye igitekerezo cyo gutegura umwiherero w’amashuri mu rwego rwo kwerekana aho U Rwanda rugeze mu gisate cyo kwigisha, bityo bigafasha abatwaraga abana babo hanze kubera ko nta makuru ahagije baba bafite yuko no mu Rwanda hari integanyanyigisho zijyanye gihe.

Sara Yisehak, CEO of Flavors of Kigali Events

Sara Yisehak, akomoka muri Ethiopia akaba agiye kumara imyaka igera kuri 4 ari mu Rwanda, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuruyu wa 22 Kanama 2024, yavuzeko kubera akazi akora ahura n’abantu benshi ba banyamahanga baje mu butumwa bw’akazi ariko ugasanga rimwe na rimwe abana babo babohereza mu bindi bihugu cyangwa bagasigara mu gihigu cyabo kugirango babashe kwiga, ariko mu mboni ye akaba abona ibyo biga hanze nta tandukaniro riba ririmo nibyo biga hano mu Rwanda.

Nibwo yagize igitekerezo cyo gutegura “School Festival of Rwanda”.

Mugusobanura iki gikorwa Sara Yisehak yagize Ati. “Hari Abanyamahanga benshi bazohereza abana babo kuva mu bihugu by’ibituranyi harimo Uganda, kenya maze ubundi hakorwe amarushanwa  atandukanye mu buryo bwo kwerekana amasomo ibigo byigisha, mubikorwa biteganyijwe hakaba harimo nko gukoresha amarobo, ubugeni no gushushanya, gutondagura amagambo, impaka aribyo bizwi nka debate n’ibindi byinshi”.

Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’iki gikorwa arukwerekana ko u Rwanda rufite ireme muburezi ku rwego mpuzamahanga.

Ati. “Ababyeyi bazitabira bazagira amahirwe yo kumenya integanyanyigisho z’ibigo, naho amashuri nayo arebereho ahabandi bagenze mu burezi.

School Festival of Rwanda izatangira tariki ya 6 igeze kuya 8 Kanama 2024 muri KCEV (Camp Kigali)

Mr Brian kuva muri Kenya ahabanza, Sara Yisehak hagati, Haruguru ni Mwarimu Birungi wo mu Rwanda

By: Imena

Loading