ENTERTAINMENT

Icyamamare Tyler Perry yajyanwe Mu Rukiko

Icyamamare mu gutungana filime no kuzandika, Tyler Perry, yajyanywe mu nkiko n’umukinnyi wa filime, Derek Dixon, amushinja ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse anasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 260$.

Derek Dixon watanze iki kirego yahoze akina muri filime za Tyler Perry ariko iyo yamenyekanyemo cyane ni iyitwa ‘The Oval’.

Mu kirego yatanze yavuze ko yahuye na Tyler Perry mu 2019 bahuriye mu birori, ari naho uyu mugabo utunganya filime yamwakiye nimero za telefone.

Yagize ati “Yansabye nimero za telefone, nyuma ampamagara ambwira ko hari akazi ashaka kumpa”.

Derek Dixon yavuze ko Tyler Perry yatangiye kumuha akazi ko gukina muri filime ze ahereye kuyitwa “Ruthless”.

Yakomeje avuga ko mu 2020 Tyler Perry yamutumiye iwe mu rugo i Atlanta, maze nawe ajyayo yiteze ko uko kumusura biratuma barushaho kuba inshuti.

Icyo gihe ngo nibwo yamukoreye ihohotera ubwo yari yasinziriye mu cyumba cy’abashyitsi.

Yavuze ko Tyler Perry yamusanze mu buriri maze agatangira kumukorakora ku bice by’ibanga agira ngo amusambanye.

Muri Kamena ya 2021 yongeye gusura Tyler Perry iwe nabwo amukorera ibijyanye n’ishimishamubiri riganisha ku busambanyi.

Mu bindi yabwiye urukiko harimo nko kuba Perry yarajyaga amwoherereza ubutumwa bugufi bwuzuyemo amagambo avuga ku mibonano mpuzabitsina, ndetse yajyaga anamubaza ibyo akunda kuri iyo ngingo ngo azabimukorere.

Dixon kandi yavuze ko ubwo ibyo byose byabaga yatinye kubivuga ngo adatakaza akazi ke, gusa mu 2024, yatanze ikirego mu kigo cya EEOC gishinzwe kurengera abakozi, ahita yegura ku kazi ke.

Yasabye ko Tyler Perry yamuha indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 260$.

Icyakoze umwunganizi wa Tyler Perry witwa Matthew Boyd, yateye utwatsi iki kirego avuga ko gishingiye ku binyoma.

Yongeyeho ati “Ni uburiganya bw’umuntu wifuje kumutega umutego, twizeye ko ibi birego bidafite ishingiro bizatsindwa.”

Loading