AmakuruUbuzima

Ibisazi by’imbwa bikomeje guhitana ubuzima bw’abantu mu Rwanda

Mu mwaka wa 2025, mu Rwanda habaruwe abantu 3.227 barumwe n’imbwa, imibare igaragaza ko ikibazo cy’imbwa zidakingiwe ndetse n’izo mu muhanda gikomeje gufata indi ntera. Muri abo bose, abantu 5 banduye indwara y’ibisazi by’imbwa, naho 4 muri bo birabahitana, ibintu bishimangira ubukana bw’iyi ndwara iyo ititabiriwe hakiri kare.

Uturere twagaragayemo umubare munini w’abaranzwe n’iki kibazo tuyobowe na Nyagatare ifite abantu 392, igakurikirwa na Huye (352), Gasabo (249), Gatsibo (225), Musanze (216), Kayonza (206), Nyamasheke (182), Nyarugenge (178), Ngoma (176) na Muhanga (134). Ibi bigaragaza ko ikibazo gikwiye kwitabwaho ku rwego rw’igihugu.

Indwara y’ibisazi by’imbwa ni indwara iterwa na virusi yibasira ubwonko n’imyakura, ikandurira cyane cyane mu matembabuzi, y’imbwa yarwaye. Iyo imbwa irumye umuntu, iyo virusi ishobora kwinjira mu mubiri igatangira gukwirakwira buhoro buhoro igana mu bwonko. Iyo umuntu atabonye ubuvuzi bwihuse, iyi ndwara ihita imuhitana nta kabuza.

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara birimo kugira ubwoba budasanzwe, gutinya amazi (hydrophobia), guhinduka mu myitwarire, kurakara cyane no kugira umwiryane. Iyo ibi bimenyetso bitangiye kugaragara, akenshi biba byarenze igihe cyo gutabara.

Mukandayisenga Claudine wo mu karere ka Nyagatare, avuga ko yarumwe n’imbwa ubwo yari avuye guhaha nimugoroba yagize Ati:

“Numvise imbwa inyirutseho ntabyiteguye, iranduma ku kuguru. Nari mfite ubwoba bwinshi, ariko nagize amahirwe njya kwa muganga vuba, bampa urukingo. Ubu meze neza ariko byansigiye igikomere cy’ubwoba.”

Undi muturage witwa Niyonzima Eric wo mu karere ka Huye, we ntibyagenze neza ku buryo bwihuse. Ati:

“Nyuma yo kurumwa, nabanje kubyirengagiza ntekereza ko nta kibazo gikomeye. Nyuma y’iminsi nibwo natangiye kumva ndwaye, umutwe urandya cyane, ntinya amazi. Nahise njyanwa kwa muganga, ariko byari byakererewe. Ku bw’amahirwe narakize, ariko byari bikomeye cyane.”

Dr. Uwimana Jean Claude, umuganga uvura abarwaye nyuma yo kurumwa n’imbwa, asobanura ko ikibazo gikomeye ari ubukererwe mu kwivuza. Ati:

“Abantu benshi barumwa n’imbwa ntibahite bajya kwa muganga, bamwe bakabanza kujya mu bavuzi gakondo cyangwa bakabifata nk’ibintu byoroheje. Ibi bituma igihe cyo gutabara gitakara. Iyo umuntu ageze kwa muganga kare, duha urukingo rukumira virusi, bikamurinda kwandura ibisazi.”

Akomeza avuga ko gukingiza imbwa ari ingenzi cyane mu kurwanya iki kibazo. “Nidusigasira gahunda yo gukingiza imbwa no kugenzura izizerera mu mihanda, twagabanya cyane umubare w’abarwara ndetse n’abahitanwa n’iyi ndwara.”

Uretse ubuzima buhatikirira muri iyi ndwara, kurumwa n’imbwa bigira n’ingaruka ku mibereho y’abantu, zirimo ibikomere, ihungabana ryo mu mutwe, ndetse n’amafaranga menshi ashyirwa mu buvuzi. Ibi bituma hari icyuho mu iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange.

Abaturage basabwa kwirinda kwegera imbwa batazi, cyane cyane izizerera mu mihanda, no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe cyose barumwe n’inyamaswa. Abafite imbwa nabo bagomba kuzikingiza no kuzitaho neza.

Mu gihe imibare ikomeje kwiyongera, birasaba ubufatanye bw’inzego zose—leta, abaturage n’abaganga—kugira ngo hakumirwe iyi ndwara ishobora kwirindwa ariko igakomeza guhitana ubuzima bw’abatabashije kugera ku buvuzi ku gihe.

By :Florence Uwamaliya 

Loading