Uncategorized

Ibigize Ubushakashatsi Buzazamura Ubuhinzi Mu Nama ya ACAT2025 Izabera I Kigali

Abashakashatsi m’ ubuhinzi n’ ubworozi barizeza abahinzi ko ikoranabuhanga rizaborohereza akazi kandi bakabona umusaruro mwinshi n’uburyo bwo kuwuhunikamo kuburyo igihe habonetse mucye hazaba hari uwunganira.

Ibi byagarutsweho ubwo hemezwaga ku mugaragaro ko Inama Nyafurika y’ Ikoranabuhanga m’ Ubuhinzi n’ Ubworozi ACAT2025, kunshuro yayo ya 2 izabera mu Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byo muri Afurika birenga 8, harimo abashakashatsi, abarimu n’ izindi nzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’Umujyanama mukuru wa tekinike (CTA) muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Dr. Alexandre Rutikanga hamwe n’ umuyobozi mukuru wa AATF Dr. Kanangire Canisius.

Intego yiyi nama akaba arugufasha abahinzi n’aborozi kubona umusaruro mwinshi kandi bitabatwaye imbaraga nyinshi binyuze mw’ikoranabuhanga.

Bessy Kathambi, n’umushakashatsi akaba n’umwarimu guturuka muri Kenya

Bessy Kathambi, n’umushakashatsi akaba n’umwarimu guturuka muri Kenya, akaba avuga ko iyi nama izabikubiyemo ibiganiro by’ubuhinzi bw’iterambere hamwe n’abahinzi ubwabo kugirango barebere hamwe icyakorwa kugirango haboneke umuti urambye watuma ubuhinzi buguma ku isonga.

Kathambi Bessy Ati. “Abashakashatsi bafatanyije n’abashoramari n’abahinzi hamwe na guverinoma zitandukanye barimo barakora ibikwiye kugirango haboneke igisubizo mu buhinzi binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga maze byorohere umuhinzi gutanga umusaruro mwiza kandi atavunitse”.

Umuyobozi wa AATF Dr. Canisius Kanangire Yashimangiye ibi avuga ko ibihe uko bihinduka bijyana nibya byo kuko mbere ntakibazo kihindagurika ry’ibihe cyabagaho ariko turagifite kandi wareba ugasanga uburyo twahingagamo cyera niko bikimeze, bivuze ko rero tugomba guhindura uburyo duhingamo kuko n’ibihe byarahindutse.

Umuyobozi wa AATF Dr. Canisius Kanangire

Dr. Canisius Yakomeje agira Ati. “Ubu tugomba kumenya amakuru y’ibihe ndetse n’ubutaka kuburyo dupima tukareba ngo ese niki cyakwera aha hantu mu buryo bushimishije, kandi ntabe ari mu guhinga gusa ahubwo n’uburyo bwo kubihunika, dore ko ubwo buryo u Rwanda rumaze no kubigera kure.”

Yasoje ashishikariza abantu kuzitabira inama ya ACAT kuburyo buri wese ahava asobanukiwe ikoranabuhanga m’ubuhinzi nuko bikorwa.

Dr. Alexandre Rutikanga, Umujyanama mukuru wa tekinike (CTA) muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, nawe yongeyeho ko u Rwanda ruri mu nzira yo gutunganya ahazahunikwa ibiribwa mu gihe byabaye byinshi ku isoko kugirango bitangirika.

Dr. Alexandre Rutikanga, Umujyanama mukuru wa tekinike (CTA) muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI

Dr. Alexandre Rutikanga Ati. “Hari ikigo duteganya gushyiraho kuburyo kizajya kigura umusaruro wabaye mwinshi ku isoko maze igihe uwo musaruro ubuze cya kigo kikawugurisha abaturage kandi kugiciro cyiza”.

Yongeyeho Ati. “Dufite ibigega bishobora kubika toni zigera kuri 20 z’ibinyameke kandi ibyo ntago bihagije kuko dufite gahunda yo kubaka ama warehouse yo guhunikamo imyaka hafi y’ibyanya binini bivamo umusaruro mwinshi kuburyo igihe habonetse umusaruro mwinshi umuhinzi atihutira kwikuraho umusaruro kugiciro gito ahubwo abihunike noneho bizakore igihe hazaba habonetse umusaruro mucye.”

Abahinzi barasabwa gutega amatwi minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ndetse na RAB kugirango iyi gahunda bazabashe kuyumva bityo babashe guteza imbere ubuhinzi bwo muri Afurika.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading