AmakuruUbukungu

I Kigali Hagiye Kubera Inama Izahuza Inzobere Mugucunga Imishinga Kuva Kumpera z’Isi.

 Ibi Byatangajwe ubwo mu Rwanda tariki 15 Gicurasi Hamurikwaga ku mugaragaro PMI Grobal Summit Serrie| Africa yahinduriwe izina ikiba yitwaga PMI Africa Conference, Akaba ari Inama itegurwa na PMI (Project Management Insitute).

George Asamani, Umuyobozi wa PMI, Sub-Sarahan Africa

PMI Rwanda Chapter n’ishami rya tangiye gukorera mu Rwanda 2020, Aho bafasha abantu kwongera ubumenyi mu bijyanye no gucunga imishinga mu ngeri zose.

Umuyobozi Akanaba perezida wa PMI Rwanda Chapter, Innocent Kayigamba, avuga iyi nama izasiga Abanyarwanda bamenye ko gutegura imishinga nabyo ari umwuga nkindi.

Kayigamba Innocent Ati. “Iyi Nama twebwe nk’ Abanyarwanda tuyitezeho byinshi kuko azaba ari Inama yitabiriwe n’abantu benshi batandukanye bateguye imishinga ikomeye, ibyo rero turabibona nk’amahirwe kuko iyo uhuye n’umuntu wateguye umushinga niyo waba udasa nku wawe ariko byibuze hari ubumenyi umukuraho cyangwa inama zatuma unoza umushinga wawe neza kurushaho.”

Yakomeje Avuga ko Atari ibyo gusa biteze kuriyi nama ahubwo ko n’ubukungu bw’igihugu buziyongera binyuze mu bukererugendo, imyubakire n’ibindi byinshi aho bishobora no kuzagera kuri 7%.

Innocent Yasoje avuga ko Umuntu wemerewe kuba yakwegera PMI Rwanda agomba kuba hari ubumenyi afite mu gucunga Imishinga.

Innocent Kayigamba, Umuyobozi Akanaba perezida wa PMI Rwanda Chapter

Innocent Kayigamba Ati. “kuba umuntu ucunga umushinga (Project Manager) ugomba kuba byibuze wararangije amashuri yisumbuye ikindi kandi ufite imyabumenyi yerekana ko wahawe amahugurwa ajyanye no gucunga umushinga n’ikigo kibyemerewe ariCyo (CAPM) Ku muntu ugitangira hagakurikiraho (PMP) yo ikaba ariy’ umuntu warangije kaminuza ariko amaze n’imyaka 3 aba mu mishanga.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center kuva kuri 18 kugera kuri 20 Ugushyingo 2024, Iyubushize ikaba yari yabereye muri Kenya aho yitabiriwe n’abahanga mu mishinga bagera muri 700 baturutse hirya no ku Isi.

Muri iyi Nama Hitezwemo Ibihange kuva mu bigo bikomeye nka NASA (ikigo cy’abanyamerika), Google hamwe na Dangote Groupe.

Inama PMI Africa Conference yahinduriwe izina ubu ni PMI Grobal Summit Serries| Africa

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *