HIV Unwrapped: Ubutumwa Butavugwa ariko Bufite Inshingano Ziremereye
Mu imurikagurisha ryabaye muri Nyakanga 2025 mu Rwanda, ryiswe HIV Unwrapped, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bigaragaje uburyo guhuza ibikoresho by’ubuvuzi (diagnostic integration) bishobora kuba igisubizo mu kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima, cyane cyane mu kurwanya virusi itera SIDA (HIV), igituntu (TB), Hepatite ndetse na kanseri y’inkondo y’umura (HPV).

Penny Moore, umuhanga mu bushakashatsi mu bijyanye na virusi, yatangaje ko “ubushakashatsi ni nk’ubuzima butagaragara, ariko buhindura ubuzima bw’abantu.” Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi byerekana ko inyuma y’inyandiko z’ubushakashatsi harimo abantu bafite ubuzima, ibyiringiro n’imiryango. Iri murikagurisha ryanyuze no ku muyoboro wa IAS 2025 (International AIDS Society) ryerekanye uburyo bushya bwo gufata mu mugongo ibisubizo by’ubuvuzi bitagabanya ubushobozi, ahubwo bibubyaza umusaruro.
Emily Adams, umuyobozi w’ibikorwa byo gupima indwara muri FIND, yasobanuye ko kugeza ubu hariho ikibazo gikomeye cyo gutandukanya ibikorwa by’ubuvuzi hakurikijwe indwara: “Hari imodoka zitwara ibizamini bya HIV, izindi zitwara ibya TB, kandi zose ziva mu kigo kimwe zerekeza mu kigo kimwe cy’ubuvuzi. Ibi ni ugusesagura ubushobozi.” Yongeyeho ko laboratwari zimwe zifite ibikoresho bishobora gupima indwara zitandukanye ariko bigakoreshwa gusa mu gupima indwara imwe kubera uburyo gahunda za buri ndwara zikorwa mu buryo bwigenga.
Mu rwego rwo kugabanya isesagura no kongera umusaruro, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryasohoye impapuro ebyiri z’ubuyobozi mu 2022 n’2023, zitanga umurongo ku bihugu w’uburyo bwo guhuza ibikoresho byifashishwa mu gupima indwara zitandukanye.
UNICEF nayo, mu 2019, yasohoye urutonde rw’ibikoresho bya molekyule bifite ubushobozi bwo gupima HIV, TB, HPV na HCV byose ku cyuma kimwe. Ibi bikoresho birimo nka GeneXpert, Abbott m2000, na Roche COBAS, bishobora gukora byinshi bitandukanye.
Mu gihe cya COVID-19, ibihugu byinshi byatangiye kwifashisha ibikoresho byari bisanzwe byifashishwa muri HIV na TB mu gupima COVID-19. Byaragaragaye ko bishoboka, ko nubwo gahunda zitandukanye zafata serivisi zishobora guhuzwa kugira ngo umuturage abone ubuvuzi bwuzuye.
Urugero ni nk’u Rwanda aho muri 2024, habayeho igabanywa rya 30% mu ngengo y’imari y’abaterankunga mu bikorwa bya HIV, bituma Leta itangira gutekereza uburyo bwo gusangira ibikoresho n’abandi bafatanyabikorwa. Muri Kenya, aho basangiye ibikoresho hagati ya gahunda ya TB na HIV, byatumye habaho kongera ubushobozi bwo gupima TB ku barwayi ba HIV bagera ku 45% mu mwaka umwe gusa (2022-2023).

Penny yasoreje ati: “Niba tutabasha guhuza serivisi mu laboratwari, bizatugora kurushaho kubikora ku rwego rw’umurwayi. Ariko dufite amahirwe yo guhindura ibintu.”
Yongeyeho ko gukora byinshi ku buryo bwigenga, twakora bike ariko bifite ireme, tubinyujije mu mikoranire, mu gusangira ibikoresho no gufata umuturage nk’umuntu umwe udashobora gucibwamo ibice

By:Florence Uwamaliya