Centrafrique: Kurumwa no kwicwa n’inzoka biteye inkeke abaturage
Nubwo nta mibare iratangwa, muri Repubulika ya Centrafrique abantu benshi bakomeje gupfa abandi bagahura n’ingaruka zo kwiyongera cyane ku kurumwa n’inzoka muri icyo gihugu.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ivuga ko mu bantu bajya kwivuza ku bitaro byo mu murwa mukuru Bangui umubare w’abarumwe n’inzoka ugenda wiyongera.
Umwe mu bagore wari waje kuvuza umwana warumwe n’inzoka yavuze ko yamurumye ariho akina n’inshuti ze maze nyuma akaguru k’umwana kakagenda kabyimba buri munsi kandi umwana akagira ububabare bukabije n’umuriro, ndetse ntashake kurya, kugeza afashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga.
Gutura hafi ibihuru n’amashyamba no kutagira amashanyarazi biri mu bituma ibyago byo kurumwa n’inzoka biba hejuru.
Uwitwa Salvator yibuka inkuru mbi y’umwaka ushize ubwo umuturanyi we yarumwaga n’inzoka. Yabwiye RFI ati: “Nta buryo bwihuse twari dufite bwo kumujyana kwa muganga, arapfa,” yicuza Salvador. “Aha iwacu, kurumwa n’inzoka byibasira cyane abahinzi, aborozi n’abana”.
Ibi ni ibintu bibabaje cyane, nk’uko umuforomokazi, abivuga, kuko “buri munota uba ufite agaciro; kurumwa n’inzoka bidahawe ubuvuzi hakiri kare bishobora guteza ibibazo bikomeye, ndetse bikaviramo umuntu gupfa.”
Ashingiye ku bunararibonye bwe, uwo muganga avuga ko “abarwayi benshi baza bakererewe, bamwe babanje gukoresha imiti ya gakondo, bigatuma uburwayi bwabo burushaho gukomera.”
Buri mwaka, amagana y’Abanya-centrafrique barumwa n’inzoka.
Minisiteri y’Ubuzima igira inama yo kwambara inkweto zifunze mu mirima, kwirinda gukina cyangwa gufata inzoka, no kubungabunga isuku mu mijyi.
![]()

