AmakuruPolitiki

Bugesera: turabyina intsinzi kujyeza bucyeye.

15 Nyakanga 2024 ni umunsi udasanzwe kubanyarwanda Bose bari mugihugu aho bitoreye umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite.

Mukarere ka bugesera umurenge wa mayange kuri site y’ikigo cyamashuri  cya mayange B abaturage bazindutse kare bafite akanyamuneza bitorera perezida ndetse naba depite.

Bamwe mubatoye bwa mbere bavugako bishimiye kuba bajyize uruhare mukwihitiramo ubuyobozi bubabereye.

Kevin irakoze utoye bwa mbere avugako yagezee kuri site saa 6h:00 za mugitondo kubera amashyushyu yarafite.

KEVIN irakoze Ati. “nazindutse cyane kuko nari mfite amashyushyu yo kureba uko Gutora bikorwa, kuba rero nahawe amahirwe yo guhitamo umukuru w’igihugu byatumye numvako nanjye maze gukura kandi mfite inshingano.”

Yasoje agira Ati. “Nahisemo umukandinda mfitiye ikizere ndetse na badepite kujyira ngo igihugu gikomeze kuba Kiza kurushaho.”

Consesa iradukunda nawe yatoye bwa mbere, ubwo yaganiraga na Imena yagiye Ati. “2017 ntago nabashije gutora najyize agahinda kuko nari ntarajyeza imyaka 18, bikaba rero Byanshimishije kujyira uruhare mugushyiraho ubuyobozi kuko igihugu cyacu aho kigeze ni heza Kandi ndakifuriza gukomeze gutera imbere.”

Ku isaha ya 7h za mugitondo nibwo ibikorwa byogutora byatajyiye kuri site ya mayange bamwe mubakuze nabo bishimiraga uburyo ibikorwa byo gutora bijyenda, ariko bavuga bati u Rwanda rufite demokarasi na bayobozi beza ngo kuko hari igihe babonaga bitashoboka nuko baher Aho bishimira ibyajyezweho ndetse banashimira ubuyobozi bwiza butijyeze buheza umuntu numwe.

Muhimpundu godeliva ni umukecuru wimyaka 63 avugako iyo abona ukuntu amatora akorwa mubwisanzure ntawuguhutaza cyangwa akubwirwe uwo utora aba abona arinzozi.

Muhimpundu Ati. “Urubyiruko rwiyi minsi ntago bashobora kumva ukuntu leta za kera zari mbi kuko umunsi nkuyu wo gutora wasangaga hari amabara abiri ubwo ugahitamo rimwe Kandi wahitamo iryo badashaka ubwo bikaba ikibazo.”

Yakomeje agira Ati. “Demokarasi rero twigishijwe niyo turi kubona kuko umuntu afite uburenganzira bwo gutora uwo ashaka kandi mbere umuntu nta mahitamo yabaga afite, numvako rero dukwiye kubyishimira ndetse tukabikora tubikunze.”

Yasoje avuga ko amaze iminsi arwaye ariko akaba yarabwiraga umumbyeyi Mariya mwisengesho ngo nareke abanza atore umubyeyi ubundi nashaka yitahire.”.

Valens buramba, n’umuturage wi mayange nawe aganira na Imena yagiye Ati.” Njyewe iyo ndebye ukuntu umuntu asigaye ajyenda atihisha, ukuntu ubuyobozi bwegerejwe abaturage, n’ukuntu akarengane kabaye amateka mbura nicyo mvuga kuko hari igihe twabonaga bidashoboka ndetse wumvako akarengane ariko ukwiriye none ubu umuntu wese afite ijambo Kandi ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza ubwo rero njyewe ntacyambuza gutora numvako n’umuntu udatora kandi abyemerewe Yaba afite ikindi kibazo cyihariye kuko nibikorwa birivugira ubuyobozi bwiza rero buratorwa nicyo demokarasi ivuze ntago bwishyiraho.”

Kimwe  n’ahandi mu gihugu amatora yarateganyijwe kurangira saa 15h:00 z’umugoroba hagahita hatajyira ibikorwa byo kubarura amajwi kubakandida bo kumwanya wa perezida.

Nec ikaba yavuzeko irara itangaje uko ibyavuye mumatora bimeze mugihe hagikomeje ibikorwa byo kubara amajwi.

By: Uwanyirigira Diane

Loading