AmakuruPolitiki

Amerika yasabye RDC guhagarika gukorana na FDLR byihuse

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika byihuse ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.Ubu butumwa bwatangajwe n’intumwa ya Amerika mu Muryango w’Abibumbye ishinzwe ibikorwa byihariya bya politiki, Ambasaderi Jennifer Locetta, ku wa 19 Ukuboza 2025.Ambasaderi Locetta yatanze ubu butumwa ubwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano kari kamaze gutora umwanzuro wo kongera ubutumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) umwaka.Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Mu byo byumvikanye harimo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu ntangiriro z’Ukuboza, ivuga ko nubwo Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR, abayobozi bo muri iki gihugu mu rwego rw’igisirikare n’urwa politiki bijeje uyu mutwe ko bazakomeza gukorana na wo.Izi mpuguke zagaragaje ko ingabo za RDC na FDLR byakomeje gukorana, bigamije kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.Uyu mudipolomate yavuze ko kongerera MONUSCO igihe cyayo muri RDC biyiha umwanya wo kongera ibikorwa byayo byo kwambura intwaro abarwanyi b’umutwe wa FDLR no kubacyura mu Rwanda, kandi bigakorwa mu buryo bunoze.Ati “Turasaba Leta ya RDC gukora byinshi mu gushyigikira uyu muhate no guhagarika ako kanya ubufatanye bwose na FDLR. Dukwiye kubivuga neza. Mu gihe MONUSCO ari uruhande rw’ingenzi rutuma bishoboka, inshingano zo kubahiriza ibyemejwe ziri ku mpande zombi gusa.”Ambasaderi Locetta yatangaje ko mu gihe impande zombi zakora ibyo zisabwa, MONUSCO na yo yakora byinshi biri mu nshingano zayo zirimo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Loading