Amavubi ategerejwe i Kigali mbere yo kujya i Dakar
Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Amavubi iri kubarizwa muri Afurika y’Epfo yanganyije na Mozambique igitego 1-1 kuri uyu wa Kane, iragera mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Gatanu mbere yo gutegura urugendo rugana i Dakar muri Sénégal.
Rwaraye rukinnye umukino ubanza mu itsinda rya 12 (L), uwa kabiri wagombaga kubera mu Karere ka Huye kuwa 7 Kamena 2022 ariko ntibigikunze.
Umukino u Rwanda rwari kuzakiramo Sénégal kuri Stade Huye wimuriwe i Dakar bitewe n’uko ubugenzuzi bwa CAF bwasanze iyi stade itujuje ibyangombwa.
Uyu mwanzuro waje nyuma y’uko Amavubi yari yageze muri Afurika y’Epfo. Hibazwaga ko ikipe izava muri Afurika y’Epfo ifata urugendo rugana i Dakar.
Nk’uko amakuru atangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) abivuga, ikipe irabanza igaruke i Kigali, izahave ku Cyumweru.
Igerageza rya mbere ryakozwe kuri uyu wa Kane, ryarebaga uko ikipe yava i Johannesburg igana i Dakar ariko FERWAFA ivuga ko bitahise bikunda.
Amavubi n’abari kumwe nayo barahaguruka i Johannesburg saa kumi bagere i Kigali saa tatu z’ijoro.
Biteganyijwe ko urugendo rugana i Dakar ruzatangira ku Cyumweru tariki ya 5 Kamena 2022 ku masaha atarafatwaho umwanzuro.
Amavubi yakuye inota kuri Mozambique nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane.
U Rwanda ni rwo rwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 65. Ntabwo byatinze kuko Mozambique yishyuriwe na Stanley Ratifo ku munota wa 68.
Amavubi yatangiranye inota rimwe mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2023