AmakuruPolitikiUncategorized

Abanyamakuru bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bibutse abanyamakuru bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ahazwi nka Car Free Zone, berekeza muri Camp Kigali.

Impamvu bahereye muri aka gace ni uko ari ho Perezidansi ya Repubulika yakoreraga kuri Leta ya Habyarimana. Hafi yaho kandi hakoreraga Radio RTLM yarizwi cyane mu gukangurira Abanyarwanda urwango rushingiye kumacakubiri yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside, na none  aha hakaba hari Radio Rwanda ari  nayo yari imwe rukumbi ikaba yaracengezaga amatwara ashishikariza urwango.

Solange Ayanone wakoreraga Radio Rwanda na Sam Gody Nshimiyimana wandikiraga ikinyamakuru Kiberinka, basanga iki gikorwa cyo kwibuka abanyamakuru ari ingirakamaro.

Muri Camp Kigali ahasorejwe uru rugendo ni ho hakomereje ibiganiro byibanze ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu kubaka u Rwanda rwa nyuma yaho. Ni ibiganiro byagaragaje ko umunyamakuru agomba kwitwararika kandi akubahiriza amategeko agenga umwuga.

Ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Inama nkuru y’itangazamakuru yashyize hanze urutonde rw’abanyamakuru 53 bakoreraga ibitangazamakuru bigera kuri 20 bari bamaze kumenyekana ko baguye muri Jenoside. Abenshi muri bo ni abakoreraga ikigo cya Leta cy’itangazamakuru, ORINFOR.

Umunyamakuru Barore agaragaza imamvu y’aho urugendo rwatangirijwe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yifatanije n’Abanyamakuru kwibuka

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *