Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona bagaragaje aho bageze n’Ibikibabangamira
Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona baturutse mu mashyirahamwe 64 y’abafite Ubumuga bwo kutabona mu gihugu hose bagaragaje ko mu myaka 30 ishize hari aho bavuye n’aho bageze kandi hashimishije, gusa bongeraho ko hari ibindi bikibabangamiye birimo n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Babigarutseho kuri Iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, 2025, ubwo bari mu Ihuriro ry’abagore n’urubyiruko bafite Ubumuga bwo kutabona ryateraniye mu Kigo cy’Amahugurwa cy’Abafite Ubumuga bwo kutabona giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Dr.
Mukarwego Betty, Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona-Rwanda Union of the Blind yavuze ko iri huriro ku rwego rw’Igihugu ribaye ubwa mbere akaba ari umwanya wo kwicara bakisuzuma, bakareba aho bava n’aho bageze bityo bakaboneraho kongera gufata ingamba nshya ziganisha Umugore ufite ubumuga bwo kutabona ku Iterambere rirambye.Yavuze ko kuva RUB yatangira ibikorwa, Umugore ufite ubumuga bwo kutabona hari aho ageze ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona muri rusange bakaba barongerewe ubushobozi ku buryo bufatika.
Yashimiye Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame bahaye agaciro umugore akaba nawe afite ijambo bitandukanye no mu bihe byashije.Ati “Umugore yari Umuntu uhezwa utajya mu bandi noneho byagera ku bafite ubumuga bikaba agahomamunwa. Ntitwabashaga kwiga cyangwa guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi ariko ubu dufite ijambo kandi turanashoboye.”Yihereyeho yatanze urugero ko afite Impamyabushobozi y’Ikirenga kandi afite ubumuga bwo kutabona ndetse yongeraho ko kuba afite Ubumuga bwo kutabona bitamubuza kuba ari Umwalimu muri Kamuza y’U Rwanda mu Ishami ry’Uburezi.
Mu Kiganiro cyatanzwe na Madamu Donatha Uwitonze, waturutse mu Nama y’Igihugu y’Abagore yagarutse ku buryo Umugore Ufite Ubumuga bwo kutabona yaterimbere.Yatangiye asobanura akamaro k’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inshingano zayo ariho hazamo no gufatanya n’izindi nzego.
Yababwiye ko nabo ari bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuko bari mubayifasha kubahiriza inshinga zayo.Yabibukije kurenga amateka y’ahahise aho umuntu ufite Ubumuga bwo kutabona yasuzugurwaga, agira ati “Buriya iyo witeje imbere uba uteje imbere Igihugu.
Kera ikiranga umuntu utabona byari ugusabiriza, ariko uyu muco urimo uracika, kubera ko abagore bubakiwe ubushobozi”Yabasabye gutinyuka bakiyumvisha ko bafite ubushobozi ahereye kuko bamwe mu bafite Ubumuga bwo kutabona bafite impamyabushobozi z’Ikirenga n’izindi zitandukanye mu byiciro bw’amasomo ndetse bari no myanya y’Ubuyobozi ikomeye idapfa kugerwamo n’ubonetse wese.Madamu Uwitonze yabasabye gutera intambwe ya mbere bakajya bikorera ubuvugizi badategereje ku bukorerwa n’abandi.Aha yasobanuye ko igihe bazaba bazamuye ijwi ryabo, Inama y’Igihugu y’Abagore nayo izajya ibumva vuba ikabafasha kuzamura ijwi no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikibangamira Iterambere ryabo.
Yabasabye kugira ubufatanye mu byo bakora aho yavuze ko gukorera hamwe bizatuma bagera kure hashoboka mu Iterambere ryabo.Ati”Iyo tuvuze Umugore, by’umwihariko Umugore ufite ubumuga, we akwiye kwitabwabwa kuko aba afite izindi mbogamizi zimukoma mu nkokora.”Nyuma y’Ikiganiro hatanzwe Umwanya abagore bafite Ubumuga bwo kutabona batanga ibitekerezo n’Ibyifuzo bitandukanye.Nagasanzwe Olive waturutse mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura yavuze ko kugeza ubu nubwo hari byinshi byakozwe ngo Umugore Ufite ubumuga agire ijambo ariko hari byinshi bigikwiye gukemuka.
Aha yatumye Inama y’Igihugu y’Abagore kubakorera Ubuvugizi kugira ngo abafite Ubumuga mu bihe by’amatora by’Umwihariko amatora y’inzego z’Abagore nabo bakwiye kwemererwa kwiyamamaza mu byiciro byose badashyizwe mu byiciro by’abafite ubumuga gusa.Yatanze Urugero rw’ukuntu yiyamarije umwanya mu nzego z’abagore ariko akabwirwa ko kuba afite ubumuga bo bazitoreza mu Cyiciro cy’abafite ubumuga. Ati “Icyo gihe natahanye ipfunwe. Rwose birakwiye ko mwadukorera ubuvugizi icyo nacyo kigahinduka mu myumvirE.”Madamu Donatha Uwitonze yavuze ko kuri iki kibazo bagiye kugikurikirana binyuze mu bukangurambaga mu gihugu hose mu rwego rwo kugaragaza ko umugore ufite ubumuga bwo kutabona nawe afite uburenganzira nk’ubw’abandi mu kwiyamamariza imyanya y’Ubuyozi.
Uwari Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba n’Umuhuzabikorwa ku Rwego rw’Igihugu wa Isange One Stop Centre, Mrs. Shafiga Murebwayire yasobanuriye Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona Ihohoterwa rishingiye ku gitsina abibutsa ko kuba batabona badakwiye guhishira ihohoterwa ribakorerwa.
Yasabye ko RUB yatekereza ku buryo bufatika bworohereza abanyamuryango bayo kujya babona uburyo bwihuse bufasha gutanga amakuru ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikajya bikurikiranwa hakiri kare.Abagore batanze ubuhamya benshi bagarutse ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa ririmo ahanini ibikorwa byo ku basambanya hagendewe ko batabona bityo ko batabasha no kumenya uwaribakoreye.Mrs. Murebwayire yabasabye kujya batanga amakuru kuko afasha mukugenzura ibyaha bakorerwa ababwira ko RIB itazahwema gufatanya n’izindi nzego mu kubarengera.
Yasabye RUB gukora ubukangurambaga buhagije hagamijwe kumenyesha abanyarwanda uruhare rwabo mu kurinda abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona kuko iki kibazo atari icyo kwihanganirwa.Ati “Buri wese akwiye gutanga amakuru ku gira ngo afashwe.
Telefoni yifashishwa ni 3512, RUB nayo ifite Nimero yifashishwa. Iyi telefoni ihamagarwa ku buntu. Nimuyifashishe mutange amakuru yose ajyanye n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina”Mu gusoza iri huriro, Bwana Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB yashiye abitabiriye inama abonera gusaba RIB ndetse n’Inama y’Igihugu y’abagore kunga ubumwe na RUB hagamijwe gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo byagaragajwe mu nama birimo abagore bagihura n’Ihohoterwa, abimwa uburenganzira bwabo n’Ibindi.
Yavuze ko iyi nama igomba kuba ngarukamwaka hagamijwe gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere abagore n’Urubyiruko bafite ubumuga bwo kutabona


![]()
