Minisitiri w’intebe yagaragaje ko hakenewe kongera ingano y’ibitunganywa mu ruhu
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye ubufatanye mu kwagura ibikorwa by’ubucuruzi, agaragaza ko mu Rwanda ibikomoka ku ruhu bihatunganyirizwa bikenewe kongerwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3Ugushyingo 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Imurikagurisha rya 26 ry’Ibigo by’Ubucuruzi bito n’ibiciriritse byo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ririmo kubera i Gikondo (Gikondo Expo Ground).
Iri murikagurisha rifite insanganyamatsiko yo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku ruhu , ubuhinzi bw’imboga , imbuto n’indabo mu Karere.
Ryatangiye ku itariki ya 30 Ukwakira bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku ya 8 Ugushyingo 2026.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ibigo by’Ubucuruzi bito n’ibiciriritse bifite uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu.
Yagaragaje ko ibyo bigo byahanze imirimo,udushya by’umwihariko rigaha amahirwe urubyiruko n’abagore.
Ati ” Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’ibihugu byacu. Bitanga akazi, bigateza imbere ibijyanye no guhanga ibishya kandi bigafungura amarembo y’amahirwe, by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko, bafite intego n’icyerekezo byagutse mu Isi igenda irushaho guhuzwa n’imikoranire mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin gusa yagaragaje ko ibyo bigo bigihura n’imbogamizi zitandukanye.
Ati “ Gusa ibyo bigo bito n’ibiciriritse bihura n’imbogamizi zo kugera ku mari no kubona abaguzi no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko intego z’u Rwanda ari uko isoko ryakwagurwa rikarenga Afurika y’Iburasirazuba.
Yongeyeho ko inzitizi zikingabangamiye ubuhahirane bw’ibihugu zigomba kuganirwaho.
Ati “ Ibi bisaba ko dukemura inzitizi zikibangamiye isoko ryacu dukuraho inzitizi zo gusoreshwa kabiri, koroshya uburyo bwa gasutamo, kunoza ingendo n’ubwikorezi , no kwagura uburyo bwo kugera ku mari.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo igera ku 250.000 buri mwaka.
Mu gihe nabwo rwiyemeje kuzamura ibyoherezwa mu mahanga birimo ibikomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, bikava kuri miliyari 1.4 z’amadolari ya Amerika bikagera kuri miliyari 3.2, mu gihe cy’imyaka itanu.
Yavuze ko ibi byose bizagerwaho habayeho ubufatanye n’ibihugu by’ibituranyi.
Akomoza ku bikorwa by’ibikomoka ku uruhu, Minisitiri w’intebe, yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda habasha gutunganywa inkweto zingana n’ibihumbi bitandatu bityo umubare ukiri mucye ugereranyije n’uw’Abanyarwanda.
Ati “Abamurika bo mu Rwanda bambwiye ko babasha gutunganya gusa ibihumbi bitandatu by’inkweto ku mwaka kandi turi Abanyarwanda miliyoni 14. Uyu mubare uracyari mucye.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hakwiye ubufatanye mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu kwihuza kw’ibihugu.
Ati “ Ahazaza ha Afurika n’Umugabane wacu, bizashingira ku bushobozi dufite bwo kwihuza nk’umugabane wa Afurika no kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu dufite.”





