Gisagara: Ibishya kuri dosiye ya Padiri, Visi Meya n’umukozi wa RIB bafashwe bagabana ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,(RIB) rwemeje ko nubwo hakomeje iperereza ku byaha bya ruswa bikekwa ko byakozwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Dusabe Denise, Padiri Kayumba Maurice ukorera muri Paruwasi ya Kansi, Umuyobozi wa RIB muri ako Karere, Rangira Anicet n’umukomisiyoneri Nkurunziza Octave bafatiwe mu cyuho bagabana ruswa, muri miliyoni 28 Frw banyereje, 23 Frw zimaze kugaruzwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2026, yavuze ko ayo mafaranga yanyerejwe yari yaratanzwe n’umuterankunga agenewe kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara ariko ntiwashyirwa mu bikorwa.
Iperereza ryagaragaje ko umuterankunga yatekewe umutwe igihe yatahaga ishuri abeshywa ko amazi yagejejwe mu kigo ariko asubiye gusura ishuri asanga nta n’igitonyanga, bituma atangira gukurikirana ngo amenye impamvu kandi yaratanze byose byari bikenewe ngo amazi aboneke.
Uko havumbuwe ko ishuri ridafite amazi n’uko amafaranga yahawe Padiri
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko umuterankunga amaze kumenya ko ishuri ridafite amazi, yabajije icyakorwa kugira ngo ikibazo gikemuke, hakorwa ingengo y’imari igaragaza ko hakenewe miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amazi akurwe ku isoko ayoborwe agezwe ku ishuri.
Ayo mafaranga yashyikirijwe Padiri Kayumba kuko yari yagiriwe icyizere bitewe n’uko ishuri rifitanye isano na Kiliziya Gatolika na Leta.
Iperereza ryagaragaje ko aho gushyira mu bikorwa umushinga nk’uko wari uteganyijwe, Padiri Kayumba yahisemo gucomeka umuyoboro w’amazi ku kigega cya WASAC, na cyo kitari gifite amazi ahagije, hanyuma atanga raporo igaragaza ko amazi yagejejwe ku ishuri.
Ikibazo cyaje kuvuka igihe umuterankunga yari agiye gutaha ku mugaragaro iryo shuri kandi Padiri Kayumba abizi neza ko nta mazi rigira. Yigiriye inama yo gutanga ibihumbi 200 Frw kugira ngo amazi avomwe ashyirwe muri cya kigega, ishuri ribone amazi mu gihe cy’ibirori.
Dr. Murangira ati: ”Ubwo Padiri yigiriye inama yo gutanga ibihumbi 200 Frw ngo bavomere muri cya kigega, arabitanga baravoma baje gutaha ishuri bavomye amazi araza bakoma amashyi nuko.”
Nyuma y’ibirori umuterankunga yagarutse ku ishuri, akina n’abana, akeneye gukaraba asanga nta mazi ahari, abaza ubuyobozi bw’ishuri impamvu amazi ntayo, busobanura ko igihe ryatahwaga yari yavomwe asukwa mu kigega kandi ko butari buzi neza ibyo Padiri Kayumba yagombaga gukora n’uko umushinga wari uteganyijwe gushyirwa mu bikorwa.
Uko ikibazo cyageze kuri Visi Meya n’umuyobozi wa RIB
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yasobanuye ko umuterankunga amaze kubona ko ikibazo gikomeye yagishyikirije Visi Meya, Dusabe Denise amusaba ko yamufasha nk’umuntu ubifite mu nshingano ndetse wari uhari ishuri ritahwa.
Visi Meya Dusabe yahise ahamagara Padiri Kayumba kugira ngo amubaze ibisobanuro ariko ntiyigeze abikurikirana ndetse iperereza ryagaragaje ko hari miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganabiri Padiri Kayumba yoherereje Vis Meya akaba ari yo mpamvu yatereye agati mu ryinyo ntabikurikirane.
Visi Meya Dusabe ngo yaje kubwira uwo muterankunga ko atashobora gukurikirana icyo kibazo, kuko ishuri risa nk’aho rishingiye cyane kuri Kiliziya Gatolika.
Umuterankunga amaze kubona atanyuzwe n’ibisubizo ahawe, ikibazo yahise akijyana ku Muyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara, Rangira Anicet.
Dr. Murangira yasobanuye ko Rangira yaje gutumaho Visi Meya Denise ngo amenye iby’ikibazo ariko na we amusubiza ko yazamuzanira Padiri Kayumba bukeye kugira ngo amusobanurire uko byagenze.
Iperereza ryagaragaje ko nyuma y’ibyo biganiro, Padiri Kayumba yagiye gushaka amafaranga ya ruswa yagombaga gutangwa kugira ngo ikibazo gikemuke.
Uko bafatiwe mu cyuho bagabanira ruswa mu modoka
Dr. Murangira asobanura ko muri iyi dosiye hahise hiyongeramo Nkurunziza Octave, wari umukomisiyoneri watumwe na Padiri ari na we wagombaga kubagezaho ayo mafaranga.
Iperereza ryagaragaje ko kugira ngo bafatwe babanje gusangirira mu kabari nyuma bajya kwicara mu modoka batangira kugabana ayo mafaranga, ari na bwo bafashwe.
Ati: “Urwego ntabwo rukora rwonyine ubwo muri ibyo bikorwa byose hari ababarebaga, Nkurunziza Octave uwo ni we wagombaga gutwara ya mafaranga bumvikana aho ajya kuyabahera aragenda barabanza barasangira basohotse bicaye mu mudoka batangiye kuyagabana baba barafashwe.”
Iperereza ryagaragaje ko amafaranga yari yagenewe gutangwa muri ruswa yari miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, icyakora mu gihe cyo gufatirwa mu cyuho hafashwe miliyoni eshatu, andi aza kuzanwa nyuma kuko Nkurunziza yari yabanje kuyabitsa ahandi.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko abo bantu bose uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Visi Meya Dusabe Denise na Nkurunziza Octave bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe Padiri Kayumba Maurice na Rangira Anicet bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.
