Trump yavuze ko umwaka utaha Amerika izahagarika inkunga iha Israel
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko yumvikanye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko Washington itazongera guha Israel inkunga y’amafaranga nyuma y’uyu mwaka.

Trump yabwiye Fox News, mu kiganiro Fox & Friends, nyuma y’uko amatora yo hagati ya manda atangiye.
Ati “Ubu bijyanye no kwishyura Israel, Bibi Netanyahu nanjye twagiranye amasezerano yo kuyiha miliyari 4 z’amadolari buri mwaka, ariko amezi ashize twumvikanye ko tuzabihagarika. “Twamaze kwemeranya ko mu mpera z’uyu mwaka tutazongera kwishyura Israel. Ariko tuzayifasha igihe izaba ibikeneye.”
Nubwo atahise asobanuka neza ubwoko bw’inkunga yavugaga, Trump yavuze ko impamvu ari uguhagarika iyo nkunga ari uko umukandida uhatanira kujya muri Sena uhagarariye Michigan, Abdul El-Sayed, anenga kenshi inkunga Amerika iha Israel.
Trump yagize ati “Kuki twakomeza kwihanganira kunengwa n’abasazi nka El-Sayed kandi Israel itagikeneye iyo nkunga? Ibyo bikomeje kuba ingingo mbi yo kutunenga.” Yavuze kandi ko Minisitiri w’Intebe wa Israel ari we wabanje gusaba ko iyo nkunga ihagarikwa.
Yagize ati “Nkubwije ukuri, (Netanyahu) ni we wabizanye. Yavuze ati ‘nibwira ko byaba bikwiriye ko tudahabwa inkunga’, kuko asobanukiwe ko iyi ari imwe mu ngingo batunengaho.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiragira icyo ibivugaho ndetse na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel n’Ibiro bya Netanyahu na byo ntibiremeza ko iyo gahunda ihari.
Inkunga ya gisirikare Amerika iha Israel, kimwe n’amafaranga abashyigikiye Israel batanga mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida muri Amerika, byabaye ingingo ikomeye itavugwaho rumwe n’Aba-Démocrates
ndetse n’Aba-Républicains muri uyu mwaka.
Kuva intambara Israel yagabye muri Gaza mu 2023 yatangira, Abanyamerika bashyigikira Israel bagiye bagabanuka, cyane cyane Aba-Démocrates
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Quinnipiac muri Kamena bwerekanye ko 48% by’abatora na 66% by’Aba-Démocrates bizera ko Amerika ishyigikira Israel birenze urugero. Iyi mibare yiyongereye ugereranyije n’igihe ikibazo nk’iki cyabazwaga mu 2017, ubwo yari 16% na 20% uko bikurikirana.
Ubusanzwe, Amerika iha Israel inkunga ya gisirikare ingana na miliyari 3,8 z’amadolari buri mwaka: miliyari 3,3 z’amadolari yo kugura ibikoresho bya gisirikare na miliyoni 500 z’amadolari yo gushyigikira gahunda zo kwirinda ibitero. Amasezerano agenga iyi nkunga azageza mu 2028.
Hari n’inkunga y’inyongera yihutirwa: mu 2024, inkunga Amerika yari yaremeje guha Israel yose hamwe yageze kuri miliyari 12,5 z’amadolari, harimo amafaranga y’inyongera yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.
