Kigali amendment: Imyaka 10 yo kurengera ikirere

KIGALI, Rwanda – Inama mpuzamahanga yahuje abayobozi, impuguke mu mihindagurikire y’ikirere, inzego za Leta n’abahagarariye inganda, yasabye ibihugu kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali Amendment, agamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs) yangiza ikirere.

Iyi nama yabereye i Kigali mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize amasezerano ya Kigali Amendment ashyizweho mu Ukwakira 2016, mbere y’inama ya 38 y’ibihugu byashyize umukono kuri Montreal Protocol (MOP 38).

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko kugabanya imyuka ya HFCs bidahagije, ahubwo ko bigomba kujyana no gukoresha ibikoresho bikonjesha bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo budasesagura.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda, Eng. Damien Murwanashyaka, yavuze ko guhindura ubwoko bw’imyuka ikoreshwa mu bikoresho bikonjesha bidatanga igisubizo cyuzuye igihe ibyo bikoresho bikomeje gukoresha amashanyarazi menshi.

Yagaragaje ko hafi kimwe cya gatatu cy’ingaruka z’ibikoresho bikonjesha ku mihindagurikire y’ikirere gituruka ku myuka ya refrigerants, mu gihe ibindi bibiri bya gatatu biterwa n’amashanyarazi bikoresha.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yashimangiye ko imyaka 10 iri imbere igomba kurangwa no kuva ku masezerano n’imigambi mpuzamahanga, hakajya gushyirwa mu bikorwa ibikorwa bifatika, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imibare yatanzwe muri iyi nama igaragaza ko kugabanya ikoreshwa rya HFCs bishobora gukumira toni miliyari 1.1 za CO₂ equivalent mu 2050. Iyo bihujwe no kunoza ikoreshwa ry’ingufu, hashobora kwiyongeraho izindi toni miliyari 2.2 z’imyuka ihumanya ikirere zizakumirwa.

Kugeza ubu, ibihugu 175 muri 198 byashyize umukono kuri Montreal Protocol byamaze kwemeza Kigali Amendment. Ishyirwa mu bikorwa ryayo ryitezweho gukumira toni zirenga miliyari 80 za CO₂ equivalent mu 2050, ndetse rikagabanya ubushyuhe bw’Isi bushobora kwiyongeraho kugera kuri dogere Celsius 0.5 mu mpera z’ikinyejana.

Afurika iracyafite imbogamizi

Abitabiriye inama bagaragaje ko Afurika igifite icyuho mu ikoreshwa ry’ibikoresho bikonjesha bitangiza ikirere. Mu gihe ibipimo ngenderwaho by’ingufu zikoresha mu bikoresho bikonjesha bikwiriye hafi 89% by’isoko ry’ibikoresho bikonjesha ibyumba ku Isi, muri Afurika bigera kuri 50% gusa.

U Rwanda rwagaragaje uruhare rw’Ikigo Nyafurika cy’Ikoranabuhanga mu Bukonje n’Isoko ry’Urunigi rukonje (ACES), gifasha mu mahugurwa y’abatekinisiye, ubushakashatsi no guteza imbere ikoranabuhanga rirambye.

Abahagarariye inganda basabye ko hashyirwa imbaraga mu guhugura abatekinisiye, kubaha ibikoresho by’umutekano, kuborohereza kubona ibyuma bisimbura ibyangiritse no kunoza igenzura ry’ibikoresho bitumizwa hanze.

Inkunga n’amahugurwa ni ingenzi

Inama yagaragaje ko hakenewe inkunga y’amafaranga n’uburyo bukomeye bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Imibare yatanzwe igaragaza ko miliyoni 174.5 z’amadolari yemejwe mu gushyigikira gahunda zo kugabanya HFCs mu bihugu 91, mu gihe miliyoni 47.7 z’amadolari zagenewe imishinga yo kunoza ikoreshwa ry’ingufu.

Abitabiriye inama basoje bashimangira ko intsinzi ya Kigali Amendment itazapimirwa gusa ku myuka yahagaritswe gukoreshwa, ahubwo no ku bushobozi abaturage bazaba bafite bwo kubona ibikoresho bikonjesha bihendutse, bikoresha ingufu nke kandi bitangiza ikirere.

Kwamamaza iterambere ry’inganda zo muri Afurika, kongera ubumenyi bw’abatekinisiye no guteza imbere ubukungu burambye na byo byagaragajwe nk’iby’ingenzi mu myaka 10 iri imbere.

By: Florence Uwamaliya 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *