Melania Trump yahosheje intambara mu Mujyi wa Ukraine wafashwe n’u Burusiya
biro bya Perezida wa Amerika, White House, byatangaje ko Melania Trump, umugore wa Perezida w’iki gihugu, yabashije gutuma u Burusiya na Ukraine byumvikana ku guhagarika imirwano mu Mujyi wa Oleshky ugenzurwa n’ingabo z’u Burusiya.

Itangazo rya White House rivuga ko ako gahenge muri uwo “mujyi uri mu ntambara kandi wugarijwe n’ibyago bikomeye” kazatangira ku wa 29 Ukwakira. Icyakora, Ukraine n’u Burusiya byari bitaragira icyo bibitangazaho.
Rikomeza rigira riti “Abaturage basigaye muri Oleshky ahanini ni abageze mu zabukuru bakeneye byihutirwa kwitabwaho n’abaganga, imiti, ibiribwa n’amazi meza.”
Oleshky iherereye mu Ntara ya Kherson, yafashwe n’ingabo z’u Burusiya mu minsi ya mbere y’igitero simusiga iki gihugu cyagabye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Mu minsi ishize, abaturage bahasigaye bageze aho barya ibyatsi byo mu busitani kugira ngo babashe gukomeza kubaho.

