Minisitiri wa MINICT yavuze aho Monetization y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda igeze
Mu kiganiro Perezida Kagame yahuriyemo n’urubyiruko, kimwe mu bibazo byongeye kugarukwaho ni uburyo bwo kubyaza amafaranga imbuga nkoranyambaga buzwi nka Monetization butaremerwa mu RWANDA ku mbuga nkoranyambaga nyinshi ikibazo cyaherukaga kubazwa n’urubyiruko mu mushyikirano wabaye muri Gashyantare 2026
Ni ikibazo cyakomeje kwibazwaho na benshi mu rubyiruko cyane ko imbugankoranyambaga muri iki gihe ari hamwe mu hatanga imirimo kuri uru rubyiruko ndetse abo mu bindi bihugu bakaba bakuramo agatubutse binyuze mu bizwi nka: “Content creation”.
Mu gihe mu bindi bihugu binyura bahakora amafaranga atubutse ariko, mu Rwanda haracyari imbogamizi kuko imbuga nkoranyambaga nyinshi ntizemerera abazikoreraho bari mu Rwanda gushyiramo ubu buryo bubemerera kwishyurwa amafaranga buzwi nka ’Monetization” kubera ko U Rwanda rutari mu bihugu byemerewe iyi gahunda.
Mu mushyikirano ushize ubwo habazwaga iki kibazo, MINICT, yari yiyemeje gukora ibishoboka byose u Rwanda rukinjizwa muri iyi gahunda ibintu abenshi bemeza ko byagirira abantu benshi akamaro cyane cyane urubyiruko.
Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’urubyiruko kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026, iki kibazo cyongeye kugaruka aho umwe mu bitabiriye iki kiganiro yabajije aho bigeze.
Minisitiri Paula Ingabire wa MINICT mu gusubiza iki kibazo yavuze ko hari byinshi byamaze gukorwa ndetse ko hari zimwe mu mbuga zatangiye kwishyura abazikoresha nka X. Ku zindi nka Youtube na Meta ngo ibyo u Rwanda rwagombaga gukora byarakozwe ko igisigaye ari uko ibigo bishinzwe ubucuruzi muri izi mbuga nkoranyambaga byongera gufungura gahunda yo kwemerera ibindi bihugu maze bikaba byakongeraho u Rwanda kuko ngo muri iki gihe nta gihugu gishya barimo kwemerera.
