U Rwanda rwoherereje Kenya imiti yo guhangana n’icyorezo cya Ebola
U Rwanda rwohereje muri Kenya indege itwaye imiti igamije gufasha iki gihugu guhangana n’icyorezo cya Ebola, kimaze kwandura abantu umunani muri iki gihugu, kuva cyaduka mu ntangiriro z’Ukwakira 2026.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Dr Patrick Omwanda Amoth, yatangaje ko u Rwanda rwohereje ubwo bufasha mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’iki cyorezo.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Citizen TV yo muri Kenya, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026.
Dr Amoth yavuze ko umubare w’abamaze kwandura Ebola wavuye ku bantu barindwi ugera ku munani, mu gihe Kenya ikomeje kwakira ubufasha bw’imiti yo kwita ku banduye.
Ati “Uno munsi nabwo twabonye ubundi bufasha bw’imiti, aho twakiriye indege ipakiye imiti yaturutse mu Rwanda”.
Uyu muyobozi yasobanuye ko ku Cyumweru hapimwe abantu 38, umwe muri bo agasanganwa Ebola, bituma umubare w’abanduye icyo cyorezo wiyongera.
Ati “Uyu munsi twapimye abantu 38 umwe dusanga yaranduye. Uyu wanduye ni umuganga w’umugabo w’imyaka 49. Yagaragazaga ibimenyetso by’umuriro, kubabara umutwe no kuribwa mu mikaya. Ubu yashyizwe mu muhezo aho yatangiye kwitabwaho”.
Dr Amoth yavuze ko abarwayi bose bamaze kwandura iki cyorezo bari kwitabwaho uko bishoboka kose, ku buryo bamwe batangiye koroherwa ndetse n’ubukana bw’ibimenyetso bagaragazaga bukaba bwaragabanutse.
Icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Kenya mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, aho umurwayi wa mbere yemejwe ku mugaragaro ku wa 6 Ukwakira 2026.
Mu bantu bamaze kwandura iki cyorezo, harimo umubare munini w’abakozi bo kwa muganga ndetse n’abo mu miryango y’abari basanzwe baranduye.
Ubufasha bw’u Rwanda buje mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo dipolomasi, ubucuruzi, umutekano n’iterambere ry’akarere, by’umwihariko binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
