Kivu y’Amajyaruguru: Ibikorwa byose byahagaze mu bice Leta igenzura kubera Ebola

bikorwa byose byahagaze mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ubuyobozi bwaho butangaje umunsi w’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Ebola.

Mu Mujyi wa Beni ufatwa nk’umurwa mukuru wa kabiri w’iyi ntara, amaduka yose yafunzwe kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026, imodoka na moto zitwara abagenzi ziragabanuka cyane, mu gihe Polisi yashyize bariyeri ahantu hatandukanye kugira ngo igenzure iyubahirizwa ry’iki cyemezo.

Ubuyobozi bw’intara bwatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama yahuje inzego za Leta, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa ku wa 9 Ukwakira.

Bwanenze bamwe mu baturage batubahiriza ingamba zo kwirinda Ebola, busaba abayobozi b’inzego zitandukanye gukangurira abakozi n’abaturage gukurikiza amabwiriza yashyizweho.

Kugeza ku wa 15 Ukwakira 2026, Kivu y’Amajyaruguru yari imaze kugira abantu 2055 banduye Ebola, barimo 1231 bapfuye, 244 bakize, 46 batorotse ibigo nderabuzima na 534 bari bakivurwa.

Ubuyobozi bw’intara bwategetse ababishinzwe kwihutisha iyubakwa ry’ibindi bigo byakira abarwayi ba Ebola birimo ikizubakwa i Mutwanga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *