Tshisekedi i Bruxelles kuganira n’u Bubiligi ku isakwa ryakozwe mu mitungo ye
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yitezwe i Bruxelles mu Bubiligi, mu gihe hakomeje kuvugwa iby’iperereza n’amasaka mu mitungo ifitanye isano n’abagize umuryango we n’abantu ba hafi ye.
Amakuru avuga ko Tshisekedi ari gutekereza kujya i Bruxelles kugira ngo aganire n’abayobozi b’u Bubiligi kuri iki kibazo, mu gihe itsinda ribanziriza uruzinduko rwe ryamaze kugera muri icyo gihugu gutegura ibikenewe.
Ibi bibaye nyuma y’amakuru y’amasaka yakorewe mu Bubiligi mu mitungo ifitanye isano n’umuryango wa Perezida wa RDC n’abandi bantu ba hafi ye.
Ni ibikorwa byakuruye impaka ku mpamvu z’iperereza n’ingaruka bishobora kugira ku mubano hagati y’ubuyobozi bwa Kinshasa n’ubw’i Bruxelles.
Nubwo amakuru avuga ko urwo ruzinduko rushoboka, kugeza ubu ntiharamenyekana igihe ruzabera ndetse nta n’ibisobanuro birambuye biratangazwa ku ngingo zaganirwaho muri urwo ruzinduko, ariko amakuru agaragaza ko ikibazo cy’amasaka cyaba ari cyo kiri mu byatumye Tshisekedi atekereza kuganira n’abayobozi b’u Bubiligi.
Amakuru ariho yemeza ko gusaka imitungo y’abantu ba hafi ya Perezida Tshisekedi byateje ubwumvikane buke mu mubano wa Kinshasa na Bruxelles, kugeza ku rwego Perezidansi ya RDC yasabye abakozi bayo kureka kongera kuvugana n’abakozi ba Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa.
