Polisi ya Uganda yatangaje ko itarabona umutwe wa Sgt Robert

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ko Kabera w’imyaka igera kuri 50 yasanzwe yiciwe mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira.

Yasobanuye ko Polisi yamaze gufungura dosiye, ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyabiteye.

Ati “Twamenye amakuru y’ubwicanyi bw’umugabo w’imyaka igera kuri 50, wasanzwe yaciwe umutwe. Kugeza ubu uwo mutwe nturaboneka, ariko umurambo we twarawubonye, tuwujyana ku bitaro bya Mulago.”

Rusoke yavuze ko umurambo wa Kabera wamenyekanye nyuma y’uko abagize umuryango we bawubonye bakemeza ko ari uwe.

Ati “Uwo mugabo yamenyekanye nka Robert Kabera, nyuma y’uko abagize umuryango we bemeje ko ari we.”

Polisi ya Uganda yagaragaje ko nubwo umurambo wa Kabera wabonetse ku wa 17 Ukwakira, bishoboka ko yishwe mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Ukwakira cyangwa mu rukerera rwo kuri uwo munsi.

Rusoke ati “Twamenyeshejwe iby’ubwo bwicanyi ku wa 17 Ukwakira 2026, hari ku wa Gatandatu. Icyakora, bishoboka ko bwabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira cyangwa mu rukerera rwo ku wa 17 Ukwakira. Umurambo wabonywe n’abaturage, bahita babimenyesha Polisi.”

Yasobanuye ko abo mu muryango wa Kabera na bo bari batangiye kugira impungenge nyuma y’uko babuze amakuru ye, kuko atari asanzwe amara igihe kinini atavugana na bo.

Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukusanya ibimenyetso bishobora gufasha kumenya uko yishwe.

Robert Kabera yari yaramenyekanye mu Rwanda nk’umwe mu baririmbyi b’itsinda ry’umuziki ry’Ingabo z’u Rwanda, Army Jazz Band

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *