Twaba turimo cyangwa tutarimo, Goma yagombaga gufatwa- Umucanshuro mukuru wahanganye na AFC/M23
Horatiu Potra wayoboye abacanshuro b’Abanya-Roumanie bakoranaga n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko kuva ku rugamba kwabo atari ko kwatumye abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025 kuko n’iyo bakomeza kurwana wagomba gufatwa.
Potra wabaye mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa zikorera mu mahanga, akayobora umutwe w’abacanshuro wa RALF, yasobanuye ko inshingano z’abacanshuro yari ayoboye zari uguhugura abasirikare ba RDC no kurinda ibikorwaremezo byabo, aho kujya imbere ku rugamba.
Yavuze ko mbere y’uko Goma ifatwa, bamwe mu basirikare ba RDC bari bamaze kuva mu birindiro byabo mu gihe na bo, nk’abacanshuro, bari batangiye kuraswaho n’abarwanyi ba AFC/M23 baturukaga mu majyaruguru y’umujyi.
Potra yavuze ko we na bagenzi be babonye bagiye kugotwa, bahitamo guhungira mu kugo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kugira ngo birinde imirwano ikomeye yashoboraga gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.
Yagize ati “Gufatwa kwa Goma ntikwatewe n’uko twahavuye. Twaba turimo cyangwa tutayirimo, yagombaga gufatwa.”
Yagaragaje ko ingabo za RDC zari zifite ibibazo bikomeye birimo umushahara muke, kubura ibikoresho bihagije ku rugamba no kumara igihe kirekire ku rugamba badasimbuzwa.
Uyu mucanshuro yasobanuye ko AFC/M23 yo yari ifite ibikoresho bihambaye ndetse n’ikoranabuhanga byayifashije gutsinda byoroshye ingabo za Leta ya RDC.
Potra yavuze ko hari abasirikare bamaraga amezi menshi ku rugamba badafite ibikoresho bihagije, bamwe bakagurisha bimwe mu byo bahawe kugira ngo babone ibyo bakeneye.
Nyuma yo kuva i Goma, Potra n’itsinda rye bambutse banyuze mu Mujyi wa Rubavu, bakomereza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, basubira mu bihugu byabo.
Yashimye uburyo inzego z’u Rwanda zabakiriye, ahakana amakuru yavugaga ko hari amafaranga bishyuye kugira ngo bemererwe kunyura mu Rwanda.
Ati “Ibyo si ukuro. Kuri M23, sinigeze ngira uwo mvugana na we mbere y’ibyabereye i Goma no kwambuka mu Rwanda. Ikintu kimwe navuga ni uko, uko tubizi, ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze igikwiye. Bashoboraga kuduta muri yombi cyangwa bakadufunga ariko nta biganiro ku mafaranga twagiranye. Ntacyo twishyuye.”
Aba bacanshuro banyuze mu Rwanda tariki ya 29 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi ibiri Goma ifashwe. Barengaga 280 biganjemo abakomoka muri Roumanie.

