Macky Sall wayoboye Sénégal yahagaritse kandidatire ye mu matora ya Loni

Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal, yahagaritse kandidatire ye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni uzatorwa mu mpera z’Ukuboza 2026.

Mu itangazo yashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2026, Macky Sall yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’amatora y’agateganyo yabaye ku wa 16 Ukwakira, ndetse n’ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uyoboye CEDEAO.

Yagize ati: “Nafashe iki cyemezo numva neza inshingano mfite, nizeye ko bizafasha Akanama k’Umutekano kugera ku bwumvikane ku mukandida uzakomeza.”

Sall yasobanuye ko kuva amatora yatangira, ibyavuye mu byiciro bitandukanye byagaragazaga ko amahirwe menshi ari ku mukandida ukomoka muri Amerika y’Epfo no mu Birwa bya Caraïbes, bikaba binagaragaza ko hashobora gutorwa umugore.

Yavuze ko kandidatire ye yari ishingiye ku cyifuzo cyo gukoresha ubunararibonye bw’imyaka hafi 40 amaze mu buyobozi bwa Leta, kugira ngo agire uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya Loni.

Yashimiye Perezida Ndayishimiye wamutanze nk’umukandida, Perezida Faye wamushyigikiye, ndetse n’ibihugu byo mu Kanama k’Umutekano ka Loni byamushyigikiye mu matora.

Sall yashimangiye ko nubwo yikuye mu matora, akomeje kwemera ko Loni ikeneye amavugurura akomeye mu mikorere yayo, cyane cyane mu gihe Isi ihanganye n’intambara, amakimbirane ya politiki n’ibibazo by’ubukungu.

Ubusanzwe guhatanira kuyobora Loni bisaba ko ubishaka ashyigikirwa nibura n’igihugu kimwe mu 193 bigize uwo Muryango. Gusa ibihugu bishobora no kwishyira hamwe bigashyigikira umukandida umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga, ndetse kuba Macky Sall yaratanzwe n’u Burundi kuri ubu buyoboye Afurika Yunze Ubumwe.

Iyo ibihugu bimaze gushyigikira abakandida, kandidatire zabo zibanza gusuzumwa n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kakabanza gukora amatora y’ibanze.

Aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 harimo bitanu bihoraho, kemeza umukandida ari uko atowe n’ibihugu nibura icyenda kandi muri bya bihugu bihoraho bikaba nta na kimwe kitamutoye kuko iyo kirimo umukandida adashobora gukomeza. Nyuma y’aho abakandida bemejwe n’ako kanama, batangira kwiyamamaza nyuma bakazahatana mu Nteko Rusange ya Loni, ugize amajwi menshi akaba Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Manda y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ni imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe mu gihe uyiyoboye yongeye kugirirwa icyizere, ari na ko byagenze kuri Guterres uyiyoboye, kuko yatowe bwa mbere mu 2016 yongera gutorwa mu 2021.

Macky Sall wayoboye Sénégal yahagaritse kandidatire ye mu matora ya Loni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *