Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batanu guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=257673

Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=257673

Ba Ambasaderi batanu barimo uwa Repubulika ya Afurika y’Epfo mu Rwanda, Tinyiko George Hlungwane, uw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Jérémie Blin bashyikirije Perezida Kagage impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Ni umuhango wabaye ku wa 16 Ukwakira 2026. Ba Ambasaderi bose bashyikirije Perezida Kagame izi mpapuro muri Village Urugwiro.

Follow Politics

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi w’Ubwami bwa Suède mu Rwanda, Henrik Nilsson na Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya, Huh Junga guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, Tinyiko George Hlungwane na Jérémie Blin w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na bo bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame kandi yakiriye impapuro za Amb. El Houssein Ould NAGI watangiye inshingano zo guhagararira Mauritania mu Rwanda akazaba afite icyicaro i Addis Ababa. Abandi bane bafite icyicaro i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *