Papa Leo yasomeye Misa mu bitaro arwariyemo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasomeye Misa mu Bitaro bya Agostino Gemelli biri i Roma mu Butaliyani, aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo kubagwa igihaha cy’iburyo kubera kanseri.

Iyi Misa yayisomye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, ari kumwe n’abapadiri, abaganga, abaforomo n’abandi bakozi b’ibitaro bamwitaho.

Vatican yashyize ahagaragara amafoto abiri ya mbere ya Papa Leo nyuma yo kubagwa, amugaragaza yambaye imyambaro y’icyatsi ikoreshwa mu gitambo cya Misa, ahagaze imbere ya altar yateguwe mu cyumba kiri mu igorofa rya cumi ry’ibitaro arwariyemo.

Muri ayo mafoto, Papa Leo w’imyaka 71 agaragara ari kumwe n’umunyamabanga we bwite, Padiri Edgard Rimaycuna ukomoka muri Peru.

Ibiro bishinzwe Itangazamakuru muri Vatican byatangaje ko iyi Misa yanitabiriwe n’abakozi b’ibitaro batari mu kazi muri ayo masaha, ndetse n’abapolisi.

Nyuma yayo, Papa Leo yashimiye abaganga, abaforomo n’abandi bakozi b’ibitaro ku bwitange bagaragaza mu kwita ku barwayi, by’umwihariko uburyo bamwitayeho.

Papa Leo yajyanywe mu Bitaro bya Gemelli ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, aho yabazwe kugira ngo akurwemo ikibyimba cyari mu gihaha cy’iburyo, cyaje kugaragaramo kanseri.

Abaganga bamukurikirana batangaje ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza, ndetse ko uko ari gukira bihuye n’ibyari byitezwe.

Ku wa Kane, ibizamini byakozwe byagaragaje ko igihaha cyabazwe kiri gukira neza.

Ku wa Gatanu, abaganga batangaje ko ashobora gukora ibikorwa bisanzwe bya buri munsi atabifashijwemo.

Icyakora, baracyategereje ibyavuye mu bindi bizamini bizagaragaza niba kanseri itarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri, kugira ngo hamenyekane niba azakenera ubundi buvuzi.

Vatican yatangaje ko Papa Leo ateganyijwe kuyobora isengesho rya Angelus ryo ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira, ariko ntiharamenyekana niba azarivugira mu bitaro cyangwa i Vatican.

Mu 2005, Papa Yohani Pawulo II yagaragaye ku idirishya ry’ibitaro bya Gemelli mu gihe yari arwaye, naho mu 2021 Papa Francis ahayoborera isengesho rya Angelus nyuma yo kubagwa.

Hagati aho, Vatican yashyize ahagaragara amabaruwa n’ibishushanyo by’abana barwariye muri ibyo bitaro, bifuriza Papa Leo gukira vuba.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe azasezererwa mu bitaro.

Papa Leo yasomeye Misa mu bitaro arwariyemo

Iyi Misa Papa Leo yayisomye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *