Kigali FC na Gicumbi FC zahanwe
Rwanda Premier League yahannye Kigali FC na Gicumbi FC izica amande kubera guhindura nimero z’abakinnyi mu mukino wa BK Pro League wahuje amakipe yombi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru rwego, ryavuze ko aya makipe yarenze ku ngingo ya 14, igika cya gatatu, cy’amabwiriza agenga iyi shampiyona.
Ibi byabaye mu mukino w’umunsi wa kane wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 9 Ukwakira 2026. Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu, mu gihe Kigali FC yahinduye nimero y’umukinnyi umwe.
Kubera iri kosa, Gicumbi FC yaciwe amande y’ibihumbi 300 Frw, mu gihe Kigali FC igomba kwishyura ibihumbi 100 Frw. Aya mande agomba kuba yishyuwe mbere y’umukino ukurikira buri kipe izakina muri iyi shampiyona.
Aya makipe azasubira mu kibuga ku munsi wa gatandatu wa shampiyona, kuko ku munsi wa gatanu Kigali FC yagombaga guhura na APR FC, naho Gicumbi FC igakina na Al Merrikh SC, gusa izo zose ziri mu mikino Nyafurika.
