Perezida Tshisekedi yahaye akato Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa
Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, byabujije abakozi babyo bose kugirana imikoranire iyo ari yo yose n’Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa, mu gihe hagitegerejwe andi mabwiriza.
Iri tegeko rikubiye mu itangangazo ryo ku wa 15 Ukwakira 2026, ryashyizweho umukono na Anthony Nkinzo Kamole, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa RDC. Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu, iri bwiriza rireba abakozi b’ibi biro bose, kandi uzarirenga ashobora guhanishwa ibihano by’ubutegetsi n’ibijyanye n’imyitwarire ireba abakozi ba Leta.
Iryo tangazo risaba abakozi kwirinda kuvugana n’abakozi b’Ambasade y’u Bubiligi, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Icyakora, mu gihe habayeho impamvu ifatika isaba ko iyo ambasade ivugana n’ibiro bya Perezida, ubusabe bugomba kubanza kwemezwa, hanyuma ubutumwa bukanyuzwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ku wa 14 Ukwakira 2026 inzego z’ubutabera mu Bubiligi zisatse inzu za Perezida Tshisekedi n’iz’abo mu muryango we ziri i Bruxelles ikazisangamo amafaranga menshi bakeka ko yakomotse ku iyezandonke.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko iryo perereza rifitanye isano n’ibirego by’uko amafaranga ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC ashobora kuba yaranyerejwe.
Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi bwemeje ko ibikorwa byo gusaka byabereye i Bruxelles no mu nkengero zayo, ariko ntibwatangaje amazina y’abantu bose bakozweho iryo perereza cyangwa ibindi bisobanuro birambuye ku byo bakurikiranyweho.
Gusa, n’ubwo itangazo ry’Ibiro bya Perezida Tshisekedi ribuza abakozi kugirana imikoranire n’Ambasade y’u Bubiligi, ntirisobanura impamvu yatumye hafatwa icyo cyemezo cyo guhagarika imikoranire na yo. Nta n’itangazo ryemewe ryemeza ko iki cyemezo gifitanye isano itaziguye n’iperereza ririmo gukorwa mu Bubiligi.
