FRN ya Kabila yatanze umucyo ku hazaza h’ibyari byemeranyijweho hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo

Ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ryemeje ko ryashinzwe rigasimbura irya Alliance Fleuve Congo (AFC), kandi ko rizakomeza kubahiriza inshingano n’amasezerano byari bifitwe n’iri ryamaze guseswa, harimo n’ibyemeranyijweho mu biganiro bya Doha, byahuzaga AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi bikubiye mu itangazo FRN yasohoye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2026, i Goma, ivuga ko yashinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026, ikaba yarasimbuye AFC mu buryo bwemewe.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Prof. Freddy R. Kaniki, Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuhuzabikorwa w’Urwego Nshingwabikorwa rwa FRN, iri huriro ryamenyesheje abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’amahanga ko ishyirwaho ryaryo n’itangizwa ry’ibikorwa byaryo byemeje iseswa rya AFC.

FRN yavuze ko yafashe umwanya wa AFC mu bikorwa byose n’inshingano byari bifitwe n’iryo huriro, harimo n’amasezerano n’ibyo ryiyemeje mu biganiro byari biriho, by’umwihariko ibiganiro by’amahoro bya Doha.

Ibi bisobanuye ko nubwo AFC yasheshwe, FRN ivuga ko izakomeza kwishingira ibyo iryo huriro ryari ryiyemeje mu biganiro n’izindi mpande, aho kubifata nk’ibyarangiye kubera ihinduka ry’izina n’imiterere y’ihuriro.

Itangazo rya FRN ariko ntirisobanura mu buryo burambuye uko ibiganiro bizakomeza, niba hazabaho impinduka ku bahagarariye iri huriro cyangwa niba hari ingingo nshya ziteganywa mu biganiro n’ubutegetsi bwa RDC.

Iri tangazo rije nyuma y’itangazwa ry’ishyirwaho rya FRN, risimbura AFC, ihuriro ryari rifitanye isano n’umutwe wa M23 wiyemeje kurandura ibibazo by’umutekano bimaze igihe muri Congo.

FollowPolitics

Uyu mutwe mushya wahise kandi ukora amavugurura mu buyobozi bukuru bwawo, aho uyobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, akaba yungirijwe n’abarimo Corneille Nangaa wari umuhuzabikorwa wa AFC/M23.

Mu bungirije Kabila kandi, harimo Maj Gen Sultani Makenga, uzakora izi nshingano anazifatanya no kuba Umugaba Mukuru w’igisirikare cya ARC-M23, ari na cyo gisirikare cy’iri Huriro rishya rifite intego yo kurandura ibibazo biri muri Congo, rikoresheje imbaraga zose zishoboka kugeza no kuza gisirikare nk’uko ryabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *