Icyuho mu bumwe n’ubudaheranwa mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Uturere, twa Huye, Gisagara tukigaragaramo icyuho mu birebana no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2025 bubigaragaza.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Miniiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bwagaragaje ko ikigero cy’ubumwe n’ubudaheranwa muri utwo Turere dufite umwihariko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kiri hasi ugereranyije n’ahandi mu Gihugu.
Mu biganiro ku bumwe n’Ubudaheranwa byatangiwe mu Karere ka Huye ku wa 13 Ukwakira 2026, Minisitiri Dr. Bizimana yvuze ko gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge muri utu Turere kiracyari hasi, uretse Akarere ka Nyanza kari ku mwanya wa kane.
Yagize ati: “Kuba muri utu Turere Jenoside yarakoranywe ubukana, ubumwe n’ubudaheranwa bwakabaye buri ku kigero gishimishije, ariko Gisagara iri ku mwanya wa 26, Huye ku mwanya wa 28, hakaza Nyarugenge na Rusizi. Ibi bigaragaza ko hakiri kwinangira kw’abakoze Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikaba ikigaragara.”
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Majyepfo y’Igihugu, yakoranywe ubukana kandi abari mu myaka y’urubyiruko ngo ni bo bafite umubare munini mu bayikoze.
Ati: “Muri Kaminuza higamo urubyiruko ari na rwo rwarimo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho abanyeshuri bishe bagenzi babo. Utu Turere twahuriye hano uyu munsi dufite umwihariko, kuko nko muri Huye kuva taliki ya 21-23 Mata 1994, Abatutsi bagera ku bihumbi 350 bari bamaze kwicwa mu minsi 3 gusa.”
Akomeza avuga ko muri utu Turere ari naho hari umubare munini w’abakatiwe kandi bahamwe n’ ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Nyanza ifite abantu ibihumbi 81186, Huye ifite abagera ku bihumbi 68 506 bahamijwe ibyaha bya Jenoside, naho Gisagara ifite abagea ku bihumbi 63 200. Utu turere twiihariye imyanya 3 ya mbere.”
Hakizimana Anasthase, umunyeshuri muri Kaminuza Gatolika akaba yitabiriye ibi biganiro, avuga ko hari bagenzi babo b’urubyiruko bafite amakuru atari yo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Urubyiruko rumwe rufite amakuru atari yo rukura mu miryango no kumbuga nkoranyambaga. Ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko irimo, ariko kubera ibi biganiro ngiye gukomeza gusangiza bagenzi banjye amakuru nyayo ndetse mbabwire ko bagomba gushishoza igihe basoma cyangwa bumva amateka ya Jenoside.
Urubyiruko rwasabwe kwigengesera ku bashobora kubabibamo urwango
Urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro by’ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa byabere muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, rwasabwe gushishoza birinda abashaka kubabibamo urwango n’amacakubiri.
Makuza Anasthase, umwe mu bahoze muri FDLR akaza kwitandukanya na yo agataha mu Rwanda, yagarutse ku icengezamatwara n’urwango bigishijwe ubwo bari urubyiruko mu myaka ya 1990.
Ati: “Twigishijwe ko umwanzi dufite mu Rwanda ari Umututsi, bityo tugomba kumurwanya twivuye inyuma. Ndibuka mu 1990 muri Kaminuza y’ u Rwanda habaye imyigaragambyo y’abanyeshuri. Icyo gihe nari umusirikare muton di urubyiruko. Batubwiye kuza kuyihagarika, ariko batubwira ko Abatutsi aribo babyihishe inyuma. Twahise twumva ko abantu bateza imvururu Atari abo kwihanganirwa, ndetse bamwe mu batutsi barishwe icyo gihe.”
Akomeza avuga ko ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye i Nyanza na bwo bakoze urugomo bagamije ko abana b’Abatutsi birukanwa, bafata imihoro bayishyira munsi y’uburiri bwabo kugira ngo bigaragare ko bafitiye Abahutu urwango.
Ati: “Kubera ko twari twarabwiwe ko Abatutsi bateye u Rwanda kandi bazadutema, imihoro twayishyize munsi ya matera baryamaho ku bushake ngo bibe gihamya y’uko biteguye kudutema koko. Ndibuka tugiye kuryama, umwana yararyamye umuhoro uragwa, induru ziravuga, abayobozi baza gusaka bayinga mu buriri bw’abana b’abatutsi. Mugitondo bahise babirukana.”
Ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa, Amahitamo Yacu’, byose byatanzwe byagarutse ku kuba urubyiruko rwarigishijwe kandi rukayoboka amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rukaba ari narwo rwakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abitabiriye ibi biganiro bashimiye Unity Club Intwararumiri na MINUBUMWE bateguye ibi biganiro, biyemeza kuba intumwa nziza kandi ko bagiye gushaka ibisubizo birambye ku kurwanya ingengabitekerezo nubwo bitoroshye, no kubwizanya ukuri ku mateka.








