Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Gen Goïta i Bamako
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Mali, Gen. Assimi Goïta, baganira ku kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe.
Minisitiri Nduhungirehe uri mu ruzinduko rw’akazi i Bamako, yakiriwe na Gen. Assimi Goïta ku gicamunsi cyo ku wa 13 Ukwakira 2026.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 14 Ukwakira, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Goïta byibanze ku buryo ibihugu byombi byakomeza gukorana mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.
Ubwo yahuraga na mugenzi we wo muri Mali, Abdoulaye Diop, yavuze ko ibihugu byombi bifite ibyo bihuriyeho, birimo kuba byarahuye n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ariko bigafata umwanzuro wo gushyira imbere ubusugire bwabyo n’umutekano w’abaturage.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu byombi, ndetse n’ibindi bya Afurika, bikomeza gukorana mu gukomeza inzego za Leta n’ubushobozi bw’inzego z’umutekano, kugira ngo habeho urufatiro rw’iterambere rirambye.
Yagaragaje kandi ko ubufatanye butagomba kugarukira kuri za guverinoma gusa, ahubwo ko hakenewe kongera umubano hagati y’abikorera bo mu bihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari.
Ati “Ubufatanye nk’ubwo bushobora gutezwa imbere binyuze mu nama y’ubucuruzi izahuza abacuruzi n’abashoramari b’u Rwanda na Mali, bityo bukarenga ibikorwa bya za komisiyo zihuza za guverinoma.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimangiye ko u Rwanda na Mali bizakomeza gukorera hamwe mu nzego mpuzamahanga, zirimo Umuryango w’Abibumbye, mu rwego rwo gushyigikirana no kuzamura ijwi rya Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yavuze ko ibihugu byombi bifite icyerekezo gisa ku bijyanye no kwishyira hamwe kwa Afurika n’ubufatanye bw’Abanyafurika.
Diop yavuze ko u Rwanda ari urugero kuri Mali mu buryo rwashoboye kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye, by’umwihariko mu iterambere n’ubwiyunge bw’abaturage.
Yavuze ko Mali na yo yahisemo gufata inshingano zo kwicungira umutekano no gukoresha ubushobozi bwayo mu guhangana n’ibibazo ihura na byo.
Ati “Twemeranyije kongera imbaraga mu gushimangira ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Mali ukomeje kwaguka. Ibihugu byombi bimaze gusinya amasezerano agera kuri 20 mu nzego zitandukanye, ndetse byiyemeje kurushaho guteza imbere imikoranire n’ubuhahirane.
Muri 2027, biteganyijwe ko Mali izakira inama ya kabiri ya Komisiyo Ihuriweho y’ibihugu byombi, ikazahuzwa n’inama y’ubucuruzi, hagamijwe gushyira iterambere ry’ubukungu mu nkingi z’ingenzi z’umubano w’ibihugu byombi.

Gen. Assimi Goïta yakiriye Minisitiri Olivier Nduhungirehe i Bamako ku wa 13 Ukwakira

Baganiriye ku mubano wa Mali n’u Rwanda no ku mutekano w’uturere biherereyemo


Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukwiye kugera no mu bikorera
