U Rwanda rwahasabye EAC guhuza imbaraga mu guhangana na ‘hemophilia’
U Rwanda rwasabye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gushyiraho ingamba zihuriweho bworoshya gusuzuma no kuvura indwara ya Hemophilia, hagamijwe korohereza abayirwaye kubona ubuvuzi bubanogeye.
Hemophilia ni uburwayi bw’amaraso bukunze kwigaragaza igihe umuntu akomeretse, amaraso akavira imbere mu mubiri cyangwa inyuma ariko akanga kuvura ngo arekere aho kuva.
Abahanga mu buzima bagaragaza ko iyi ndwara iterwa no kubura intungamubiri zifasha amaraso kuvura, akenshi ikaba uruhererekane rwo mu muryango kuko bigira uruhare ku kigero cya 70% kandi iravukanwa.
Icyifuzo cyo gushyiraho ingamba zo kuyivura zihuriweho cyatanzwe na Musangabatware Clément, uri mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ku wa 12 Ukwakira 2026, mu nteko rusange ya EALA yabereye i Arusha muri Tanzania.
Ni icyifuzo cyanashyigikiwe n’Umudepite uhagarariye Kenya muri EALA, David Ole Sankok.
Musangabatware yagaragaje ko u Rwanda rugihura n’imbogamizi mu guhangana n’iyi ndwara, zirimo ubumenyi buke bw’abaturage kuri yo, kubura abakozi bo kwa muganga bafite ubumenyi bwihariye mu kuyivura, ubushakashatsi budahagije n’imibare itagaragaza neza umubare w’abayirwaye kandi no bindi bihugu bya EAC izi imbogamizi zirahari.
Yagaragaje kandi ko kubona imiti ikenewe bikiri ikibazo, bitewe ahanini n’ibiciro byayo biri hejuru.
Yasobanuriye RBA icyo bifuza ko ibihugu bigize EAC byakora kugira ngo iyi ndwara yitabweho.
Ati “Icya mbere ni ubukangurambaga muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo abantu bisuzumishe, bipimishe bamenye niba barwaye iyi ndwara, batangire kuvurwa hakiri kare. Ikindi ni ukubona imiti abantu bakavurwa ku gihe kandi bakitabwaho.”
Ikindi Musangabatware yagaragaje ko igikenewe gukorwa ni ubushakashatsi butomoye kuri Hemophilia muri EAC kugira ngo hamenyekane amakuru ahagije ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu mu gusangira ubumenyi kuri yo.
Icyifuzo cyatanzwe n’u Rwanda kandi gisaba Inama y’Abaminisitiri ba EAC ko yashyira mu nshingano zayo kureba inzira yo gushyiraho itegeko ryajya rifasha mu kwivuza iyi ndwara mu buryo burushijeho.
Abadepite basabye kandi ko ubuvuzi bwa Hemophilia bushyirwa muri gahunda z’ubwishingizi bwo kwivuza kugira ngo imiryango y’abarwayi itaremerewa n’ikiguzi cy’ubuvuzi bwayo kuko bufata igihe kirekiere.
Dukuze Vivine, ufite umwana urwaye Hemophilia, yabwiye RBA ko yabimenye afite imyaka ibiri y’amavuko ndetse ko kumuvuza bitamworoheye kuko bamuvurije mu mahanga.
Ati “Byabaye ngombwa ko tujya mu bihugu by’amahanga ni bo batubwiye ko umwana afite icyo kibazo hari mu 2010 icyo bitaramenyekana cyane hano. Twaragarutse dushatse mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika ubwo buvuzi dusanga ntiburamenyekana neza kandi imiti dukoresha irahenze itangwa ku nkunga z’amahanga. Byaratugoye kugira ngo umwana abone imiti kandi n’ubu nubwo hari ibyorohejwe turacyayifatira CHUK.”
EALA igaragaza ko abarwaye Hemophilia mu Karere biganje muri Kenya kuko hari abagera kuri 1.209, Uganda ikagira 451, Tanzania ikagira 430 mu gihe mu Rwanda hari 147.

Musangabatware Clément, uri mu badepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, yasabye EAC gushyiraho ingamba zihuriweho zoroshya kuvura indwara ya Hemophilia
