U Rwanda rwerekanye uko isanzure ryakwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije Isi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko ibihugu bikwiye gukorana mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Ibi yabigarutseho mu nama yitwa ‘International Astronautical Congress’ ihuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu by’isanzure ndetse n’abahanga muri byo, aho bareberaga ku iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru mu gukemura ibibazo bitandukanye.
Muri iyi nama yabereye i Antalya muri Turikiya, Twagirayezu yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’isanzure ndetse ko rwiteguye gukorana n’ibindi bihugu mu kuriteza imbere.
Twagirayezu yagaragaje uruhare rwo kwifashisha ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru mu gukemura ibibazo byugarije Isi ndetse agaragaza ko ibyo bizagerwaho biturutse mu bufatanye bw’ibihugu bitandukanye.
Muri iyi nama, Twagirayezu yahuye n’Umuyobozi Wungirije mu Kigo cya Amerika gishinzwe iby’isanzure (NASA), Matt Anderson aho baganiriye kuri gahunda yo gusubira ku kwezi iki gihugu gifite izwi nka ‘Artemis’ yasinywe mu 2022.
Uyu muyobozi kandi yagiranye ibiganiro n’Urwego rushinzwe iby’Isanzure mu bijyanye no gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’isanzure.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ryo mu isanzure mu iterambere, cyane cyane mu bijyanye n’itumanaho, gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no mu guteza imbere ubuhinzi.
Kimwe mu bikorwa by’ingenzi ni RWASAT-1, icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda cyoherejwe mu isanzure mu 2019 ku bufatanye na Kaminuza ya Tokyo na Guverinoma y’u Buyapani.
Iki cyogajuru cyashyizeho intangiriro ya gahunda y’igihugu yo guteza imbere ikoranabuhanga ry’isanzure no kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda mu gukora no gukoresha ibyogajuru.
U Rwanda kandi rufite gahunda yo gukoresha amakuru atangwa n’ibyogajuru mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kurengera amashyamba no guhangana n’ibiza.

U Rwanda rwerekanye uko isanzure ryakwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije Isi
