RDB yagaragaje amahirwe u Rwanda ruha abashoramari b’Abahinde

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwagaragaje ko u Rwanda rushobora kubera ibigo byo mu Buhinde urubuga rwo kwagura ibikorwa byabyo mu Gihugu no kugera ku masoko atandukanye yo ku Mugabane wa Afurika. 

Byagatutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Urugaga rw’Abacuruzi n’Abashoramari b’Abahinde mu Rwanda (Indian Business Chamber in Rwanda– IBCR).

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari b’Abahinde ndetse n’Abanyarwanda, bagaragarijwe ko ishoramari rikorwa n’Abahinde mu Rwanda rikomeje kwiyongera, mu gihe bakomeza kubona amahirwe y’ishoramari atekanye kandi bakanashyigikirwa mu bucuruzi n’ishoramari bashyira mu nzego zitandukanye. 

Jean-Guy Afrika yahamije ko amahirwe u Rwanda ruha ibigo byo mu Buhinde atagarukira gusa ku isoko ry’imbere mu gihugu, ahubwo ko rushobora kubafasha kwagura ibikorwa byabo bakagera no ku masoko yo mu bindi bihugu bya Afurika.

Yagize ati: “Ku bigo byo mu Buhinde, amahirwe ahari si ugushora imari mu Rwanda hagamijwe isoko ry’u Rwanda gusa. Ni ukugira u Rwanda icyicaro bashobora gukoresha mu guteza imbere ibikorwa byabo, kubigerageza, kubyagura no kugeza serivisi ku masoko yo hirya no hino muri Afurika.”

Ubutuma bw’uwo muyobozi bushimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukurura ishoramari riturutse mu mahanga, rwugamije kuba Igihugu kibera amahanga igicumbi cy’ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Uyu muhango wari ugamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye mu bikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Buhinde

Gutangiza  Urugaga rw’Abacuruzi n’Abashoramari b’Abahinde mu Rwanda bije mu gihe umubano w’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwaguka ku nzego zigandukanye.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, ibihugu byombi byahererekanyije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 112,44 z’amadolari ya Amerika(ni ukuvuga miliyari miliyari zisafa 165 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Muri ayo, u Rwanda rwatumije mu Buhinde ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 98,74 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwo rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 13,69 z’amadolari ya Amerika. 

Mu mwaka wa 2024, u Buhinde bwari igihugu cya kabiri cyashoye imari nyinshi mu Rwanda nyuma y’u Bushinwa. Abashoramari babwo biyemeje gushora miliyoni 445,1 z’amadolari ya Amerika mu mishinga 35 yari yanditswe muri uwo mwaka. 

Mu biganiro by’ubufatanye mu bucuruzi byabaye muri Nyakanga 2026, u Rwanda n’u Buhinde byagaragaje ko bifite amahirwe yo kurushaho gukorana mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi n’ibindi bikorwa by’ubukungu. 

Abahagarariye ibihugu byombi banagaragaje ko u Rwanda rushobora gufasha ibigo byo mu Buhinde kugera ku masoko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) ndetse n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA). 

Gutangiza Urugaga rw’Abacuruzi n’Abashoramari b’Abahinde mu Rwanda ni intambwe igamije kongera imikoranire hagati y’abikorera bo mu bihugu byombi, guteza imbere ishoramari no gufasha ibigo kubona abafatanyabikorwa bashya.

Abahinde bashora imari mu Rwanda bishimiye gu gutangiza urugaga rurushaho kubahuza n’amahirwe atandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *