Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International
Umukobwa witwa Jihan Mohin Dimachk ukomoka muri Tanzania yanditse amateka yegukana ikamba mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza ya ‘Miss Grand International 2026’ aba umunya Afurika wa mbere ubigezeho.
Ni ikamba yegukanye ku mugoroba w’itariki 10 Ukwakira 2026, mu Birori byabereye i Bangkok muri Thailand aho yasimbuye Umunya-Philippines, Emma Mary Tiglao, wari ufite iri kamba.
Irushanwa rya Miss Grand International ryatangiye mu mwaka wa 2013, kugeza ubu rikaba rimaze imyaka 13 riba aho akobwa baturutse ku migabane inyuranye baryegukanye ariko bikaba ari inshuro ya mbere ryegukanywe n’Umunyafurika.
Nubwo Jihan Dimack ukomoka muri Tanzania ari we wegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026, iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa 77 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, Côte d’Ivoire, Ecuador, Guatemala, u Buholandi, Vietnam, Thailand, Philippines, Brazil, Australia, Canada na Zimbabwe.
Imyiyereko ya Jihan yagaragazaga ko afite amahirwe yo kwegukana ikamba, kuko yari no mu bakobwa batsindiye ibihembo byihariye mbere y’uko hamenyekana uwegukana ikamba rikuru birimo n’icyitwa Miss Popular Vote gitangwa hashingiwe ku watowe cyane na rubanda.
Si intsinzi ya Jihan Dimack gusa kuko kuri Tanzania yafashwe nk’ishema ry’Igihugu; mu gihe kuri Afurika ari umurage n’amateka bishya bitangijwe bizahora byibukwa mu rugendo rw’amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza n’abazayitabira.

