Minisitiri w’Intebe yijeje abahinzi kubasanira uburyo bwo kuhira bwangiritse

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yemereye abahinzi bo mu gishanga cya Nyarububa mu Karere ka Rulindo ko ibikorwaremezo byo kuhira imyaka yabo byangiritse bigiye gusanwa mu rwego rwo kongera umusaruro ariko na bo bakazagira uruhare rwabo batanga.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, ubwo yatangizirizaga igihembwe cy’ihinga cya 2027 A (Umuhindo) mu gishanga cya Nyarububa.

Ni igishanga gikora ku mirenge ya Rukozo na Cyungo mu Karere ka Rulindo aho gihingwamo n’abahinzi 1.302 bibumbiye muri Koperative KOYAKIRU, kikaba gifite ubuso bwa hegitari 97,27.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2027 A hatewemo ibigori kuri hegitari 85,77, ibirayi kuri hegitari 10, naho imboga kuri hegitari 1,5.

Uyu munsi hegitari zateweho ibigori zari zarasigaye ni 0,3 ubwo Dr. Nsengiyumva yatangizaga Umuhindo ku rwego rw’Igihugu.

Iki gishanga cyatunganyijwe mu 2008 binyuze mu mushinga RSSP II, wari ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi mu bishanga no ku misozi kandi ni kimwe mu byanya bigega by’ubuhinzi mu Karere ka Rulindo.

Irakarama Gonzague wo mu Murenge wa Rukozo uri mu bahinga muri iki gishanga, yavuze ko kitaratunganywa bahingagamo mu kajagari ibirimo amateke, imyumbati n’ibisheke ariko kimaze gutunganywa bahuza ubutaka bahinga igihingwa kimwe.

Byatumye umusaruro babonaga uva kuri toni ebyiri n’igice kuri hegitari imwe none ubu bageze kuri toni esheshatu n’igice kuri hegitari imwe ku bigori, mu gihe ku bishyimbo wavuye kuri toni imwe n’igice kuri hegitari, none bageze kuri eshatu n’igice kandi bafata mu bwihingizi bw’ibihingwa.

Nubwo umusaruro wiyongereye, abahinzi bahura n’imbogamizi zirimo amazi adahagije, cyane cyane mu gihe cy’izuba kandi bimwe mu bikorwaremezo byo kuhira byubatswe muri RSSP II byarangiritse, bigatuma amazi make aboneka atagera ku mirima yose.

Ikindi kibazo ni isuri ituruka ku misozi yangiza umusaruro mu gihe cy’imvura nyinshi.

Dr. Nsengiyumva yasabye aba baturage kutarebera ibikorwaremezo bubakiwe ngo bigere ubwo byangirika, abasaba gufatanya n’Akarere ka Rulindo gushaka uko bajya bazigama amafaranga make ava ku musaruro akajya abisana, ariko anabizeza inkunga ya Leta.

Ati “Nka koperative icyo nababwira ni uko mukwiye gushaka amafaranga make mu musaruro mubona yo gufata neza ibidendezi by’amazi kandi mushobora kuhakora n’umuganda. Naho ubwo buryo bwo kuhira bwo tuzabukora. Umuyobozi wa RAB ari hano, bagiye kubikurikirana ariko icyo dushaka ni uko nibimara gukorwa nitugaruka umwaka utaha mutazongera kutubwira ko bongeye gupfa. Mudufashe rwose.”

Dr. Nsengiyumva kandi yasabye abaturage n’ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’igwingira kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi babona uzamure imikurire y’abana, kuko imibare y’abagwingira ikiri hejuru.

Ati “Imibare itwereka ko dufashe abana 10 bo mu Rulindo twasanga batatu baragwingiye kandi ni benshi. Ntabwo twaba Igihugu kihesha agaciro gifite abana bagwingiye. (…). Igihugu gifite abana bagwingiye ni Igihugu gifite abantu bagwingiye. Mugerageze iyo mibare mu myaka nk’ingahe muzayigabanye cyane.”

Meya wa Rulindo Mukanyirigira Judit, yavuze ko mu guhangana n’iki kibazo babaruye abana bafite igwingira noneho ababyeyi babo batangira guhabwa inyigisho zihariye zituma bahindura imyumvire mu gutegura indyo yuzuye, kandi abana bafite ikibazo cyane bajyanwa ku bigo nderabuzima bagahabwa ubufasha bwihariye.

Dr. Nsengiyumva kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwitegura imvura nyinshi izagwa muri iki gihembwe, haba mu buryo bw’ubuhinzi n’imiturire kugira ngo ingaruka zayo zitazaba nyinshi.

Ministiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yatangije igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo

Ibigori batewe byahise binafumbirwa

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yemereye abahinzi kubasanira uburyo bwo kuhira bwangiritse i Rulindo

Abayobozi batandukanye bitabiriye gutangiza igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo i Rulindo

Abaturage bishimiye gufatanya na Leta kubungabunga ibikorwaremezo byo kuhira


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *