Kenyatta, Masisi na Sahle-Work bari i Kinshasa nyuma yo kuva i Kigali n’i Goma
Itsinda ry’abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ririmo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia, ryageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho rikomeje ibiganiro bigamije gushaka umuti w’intambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uru ruzinduko i Kinshasa rukurikiye ibiganiro aba bahuza bagiriye i Goma n’abayobozi ba AFC/M23, mbere yo kujya i Kigali, aho ku wa 7 Ukwakira 2026 baganiriye na Perezida Paul Kagame ku mpamvu shingiro z’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Perezidansi ya RDC yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi yagombaga kwakira iri tsinda kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026.
Biteganyijwe ko aba bahuza bageza kuri Guverinoma ya RDC ibyavuye mu biganiro bagiranye n’impande zitandukanye, bakabimenyesha kandi Faure Gnassingbé wa Togo, wahawe inshingano zo kuba umuhuza wa AU muri iki kibazo.
Mu ruzinduko rwabo i Goma, aba bahuza baganiriye na AFC/M23, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, imiryango itanga ubutabazi ndetse n’abagize uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Nyuma y’ibyo biganiro, basabye impande zose gukomeza ibiganiro bya Doha mu bwizerane, kubahiriza agahenge no gukorana n’inzego zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryako.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yasabye ko amasezerano yose yaba afite ingamba zifatika kandi zishobora kugenzurwa.
Yanatangaje ko umutwe ayoboye uzakomeza kurwana mu gihe ingabo za Leta zaba zigerageje kongera kwigarurira Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, agace kamaze igihe karangwamo imirwano.
Ku bahuza ba AU, intego y’ibiganiro si amasezerano ya politiki gusa, ahubwo ni no kugira ngo haboneke impinduka zifatika ku baturage zirimo kurinda abasivili, korohereza ubutabazi kugera ku babukeneye no kurinda serivisi z’ingenzi nk’amashuri.
AFC/M23 igenzura uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iya Amajyepfo, nyuma y’ibitero byo mu ntangiriro za 2025 byayihesheje kugenzura imijyi ya Goma na Bukavu.

Kenyatta na Sahle-Work baherutse i Goma
