Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimiye Imana kuba yararokoye ubuzima bw’umugore we, Janet Kataaha Museveni, wari umaze igihe afite ikibazo cy’ubuzima, avuga ko ubu akomeje koroherwa.

Museveni yabigarutseho ku wa 8 Ukwakira 2026, ubwo we na Janet Museveni bari bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu yabereye mu Biro bya Perezida i Entebbe.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Museveni yavuze ko mbere na mbere yashimiye Imana kuba yararinze ubuzima bw’umugore we ndetse ikaba ikomeje kumufasha gukira.

Ati “Mbere na mbere, ndashimira Imana kuba yararinze ubuzima bwa Maama no kuba akomeje koroherwa.”

Museveni yanakoresheje uwo mwanya yibutsa Abanya-Uganda ko buri muntu afite impano yahawe n’Imana, bityo ko inshingano ari ukuzibyaza umusaruro binyuze mu gukora cyane no kuzikoresha mu kubaka igihugu.

Uburwayi bwa Janet Museveni bwamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo atitabiraga zimwe muri gahunda zikomeye zirimo umuhango wo kurahira kwa Perezida Museveni ku wa 12 Gicurasi 2026 ndetse n’ubukwe bw’umwuzukuru wabo.

Muri Kamena 2026, Museveni yavuze ko icyo gihe yari yibasiwe n’uburwayi bukomeye ariko abaganga bakamufasha akoroherwa.

Janet Museveni ni umugore wa Perezida Museveni ndetse ni Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri Uganda. Bombi bashyingiranywe muri Kanama 1973 i Londres mu Bwongereza, naho mu 2023 bongera guhamya isezerano ryabo ry’ugushyingirwa ubwo bari bamaze imyaka 50 babana.

Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *