Leta ya RDC ishobora guha Erik Prince miliyoni 65$

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iteganya kongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare byo guhangana na AFC/M23, aho Umunyamerika Erik Prince ari mu biganiro na Leta ku masezerano mashya afite agaciro ka miliyoni 65 z’Amadolari.

Aya masezerano azibanda ku bufasha bwa tekiniki n’ubwikorezi bw’ibikoresho bya gisirikare ndetse no gukoresha indege z’intambara n’izitagira abapilote.

Amakuru yatangajwe na Africa Intelligence ku wa 8 Ukwakira 2026 avuga ko Prince usanzwe ayobora sosiyete Vectus Global, ari mu biganiro na Leta ya RDC kuri aya masezerano.

Prince asanzwe afitanye amasezerano akomeye na Leta ya Kinshasa binyuze muri Vectus Global na Quantum Global Consulting, yari agamije cyane cyane gufasha Leta mu kurinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kurwanya magendu no kongera imisoro iva muri uyu mutungo.

Gusa ibikorwa by’izi sosiyete byarenze amabuye y’agaciro kuko nko mu ntangiriro za 2026, abakozi ba Vectus Global bagaragaye bafasha ingabo za RDC mu bikorwa byo kongera kugenzura Uvira.

Ibi bije mu gihe amakuru aturuka muri RDC avuga ko Leta ya Kinshasa ishaka kongera imbaraga mu bitero guhera mu Ukuboza, igamije kwisubiza ibice yambuwe na AFC/M23.

Amakuru avuga ko amasezerano mashya ashobora gutuma uruhare rw’abakozi ba Prince mu gufasha ingabo za RDC mu bijyanye no gukoresha indege z’intambara rwiyongera, mu gihe bitekerezwa ko banashobora gukomeza kugira uruhare mu bitero byo ku butaka.

Kugeza ubu, amasezerano ya miliyoni 65 z’Amadolari aracyari mu biganiro. Nta tangazo rya Leta ya RDC ryemeza ko yamaze gusinywa ryagaragaye.

Erik Prince ari gufasha Leta ya RDC mu kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro no mu ntambara yo mu burasirazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *