Abacamanza bategetswe kutambara umwenda w’akazi mu gihe baburanisha abana

Urukiko rw’Ikirenga rwashyizeho amabwiriza agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana, ateganya ko abacamanza, abashinjacyaha n’abavoka batazajya bambara imyambaro y’umwuga mu gihe cy’iburanisha, mu rwego rwo gufasha umwana kumva atekanye kandi asobanukirwa n’ibibera mu rukiko.

Ingingo ya 10 y’aya mabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga N° 001/2026 yo ku wa 01/10/2026 ivuga ko Umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka bari mu rubanza rurimo umwana ntibambara umwambaro w’umwuga ubaranga kandi bakoresha imvugo umwana abasha kumva bimworoheye, bakamusobanurira ibyo akeneye kumenya byose byerekeye urubanza.

Uretse abacamanza n’abunganizi mu mategeko kandi Abashinzwe umutekano bambaye impuzankano y’akazi ntibagaragara muri izo manza uretse iyo bibaye ngombwa kubera impamvu z’umutekano.

Amabwiriza anateganya kandi ko umwana ufunzwe ukekwaho ibyaha atandukanwa n’abantu bakuru, ndetse agatwarwa atandukanijwe n’abantu bakuru mu gihe ajya kuburana. Mu gihe kandi abemerewe kwitabira iburanisha
babujijwe gutangaza amakuru arebana n’urubanza rurimo umwana.

Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa 1 Ugushyingo 2026, agena kandi ko imanza zirimo abana zizajya ziburanishwa mu muhezo kandi zigahabwa umwanya wa mbere mu gukurikiranwa, kuburanishwa no gufatwaho ibyemezo ndetse aho bishoboka, inkiko zikagena iminsi n’abacamanza bazo bihariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *