Afurika y’Epfo yizeye kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Imikino Olempike
Afurika y’Epfo iri mu bihugu byagaragaje ubushake bwo kwakira Imikino Olempike yo mu Mpeshyi ya 2036, ibintu bishobora gutuma iba igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyakiriye iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku Isi.
Komite Olempike Mpuzamahanga, IOC, yemeje ko Afurika y’Epfo iri mu bihugu birindwi biri mu biganiro na yo ku bijyanye no kwakira iyi Mikino.
Mu gihe kandidatire yayo yaramuka itsinze, Afurika yaba yanditse amateka mashya kuko kugeza ubu nta gihugu na kimwe cyo kuri uyu mugabane cyigeze cyakira Imikino Olempike yo mu Mpeshyi.
Afurika y’Epfo izaba ihanganye n’ibindi bihugu birimo Hongrie, u Buhinde, Qatar na Turikiya, na byo bifuza kwakira iyi mikino ku nshuro ya mbere, mu gihe u Budage na Koreya y’Epfo byo byigeze kuyakira.
IOC yatangaje ko ibyo bihugu birindwi biri mu “biganiro bikomeje” na yo, ndetse byahawe kugeza ku wa 31 Ukwakira kugira ngo bibe byamaze gutanga inyandiko zemeza ku mugaragaro ubushake bwo kwakira iyi mikino.
Mu Ugushyingo, ibihugu bizatanga ibiganiro byabyo hifashishijwe ikoranabuhanga, bibyereke Komisiyo ya IOC ishinzwe ahazabera Imikino Olempike mu bihe biri imbere.
IOC izakora isuzuma ry’ubushobozi bwa buri kandidatire kugeza muri Werurwe 2027, mbere y’uko Komite Olempike z’ibihugu birebwa zinjira mu cyiciro cy’ibiganiro byihariye n’uru rwego.
Afurika y’Epfo irifuza gukoresha imijyi itatu
Umushinga wa Afurika y’Epfo uteganya ko Imikino Olempike yakirwa n’imijyi itatu ikomeye ari yo Cape Town, Durban na Johannesburg.
Ni kandidatire ishingiye ku kuba iki gihugu gisanzwe gifite ibikorwaremezo by’imikino byifashishijwe mu marushanwa mpuzamahanga akomeye.
Durban yari yanatoranyijwe kwakira Imikino y’Ibihugu bigize Commonwealth mu 2022, ariko iza kwikura mu kuyakira mu 2017.
Afurika y’Epfo kandi ifite ubunararibonye bwo kwakira amarushanwa akomeye, by’umwihariko Igikombe cy’Isi cya Ruhago cya 2010, ari cyo cya mbere cyabereye ku Mugabane wa Afurika.
Ibyo bishobora kuba kimwe mu byo iki gihugu kizashingiraho mu kugaragaza ko gifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi by’abakinnyi, abafana, abanyamakuru n’abandi baba bitabiriye Imikino Olempike.
U Buhinde na Qatar na byo birashaka kwandika amateka
Mu Buhinde, Ahmedabad ni wo mujyi uzaba uri ku isonga rya kandidatire y’iki gihugu.
Uyu mujyi uzakira Imikino ya Commonwealth mu 2030 kandi wanatanze kandidatire yo kwakira Imikino ya Aziya ya 2038.
Ahmedabad kandi yakiriye imikino ya nyuma ine muri itanu iheruka ya Indian Premier League ya Cricket, yabereye kuri Stade ya Narendra Modi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 132.
Ku ruhande rwa Hongrie na Qatar, Budapest na Doha ni yo mijyi yashyizwe imbere muri kandidatire z’ibyo bihugu.
Qatar yakiriye Igikombe cy’Isi cya Ruhago mu 2022, aho imikino myinshi yabereye i Doha, mu gihe Budapest yakiriye Shampiyona y’Isi ya siporo zo mu mazi mu 2022 na Shampiyona y’Isi y’Imikino Ngororamubiri mu 2023.
Turikiya yo izashingira kuri Istanbul, umujyi wari warigeze gusaba kwakira Imikino Olempike yo mu 2000, 2008 na 2020 ariko ntibiyihire. Istanbul ni yo izakira Imikino y’u Burayi mu 2027.
U Budage na Koreya y’Epfo byo byigeze kuyakira
U Budage bwakiriye Imikino Olempike mu 1936 i Berlin no mu 1972 i Munich.
Munich yongeye gutanga kandidatire yo kwakira iya 2036, imyaka 64 nyuma y’uko uyu mujyi uherukamo iri rushanwa.
Koreya y’Epfo na yo iri mu bihugu bishaka kongera kwakira Imikino Olempike, aho Seoul, yayakiriye mu 1988, iri muri kandidatire ihuriweho n’Intara ya North Jeolla.
IOC yanatangaje ko hari izindi Komite Olempike z’ibihugu ziri mu biganiro bidahita bizishyira mu nshingano zo gutanga kandidatire, ku bijyanye no kwakira Imikino Olempike yo mu myaka izakurikiraho nyuma ya 2036.
Muri Gicurasi, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko iri “mu biganiro ku buryo yashyigikira kandidatire zishoboka” zo kwakira Imikino Olempike n’iy’Abafite Ubumuga mu myaka ya 2040.
Imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Brisbane muri Australia izakira iya 2032.

