USA: Umugororwa watewe inshinge zimwica ntapfe yatangiye kuvuga
Umugore wakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaterwa inshinge ebyiri zigamije kumwica ariko ntahite apfa yagaruye ubwenge ndetse yatangiye kuvuga.
Abunganizi ba Christa Pike, mu itangazo basohoye ku wa 6 Ukwakira2026, bavuze ko akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro, aho ari afunze mu mapingu. Icyakora, ntiharamenyekana uko ubuzima bwe buzamera, bakavuga ko biteze ko gukira bizatwara igihe kirekire.
Pike yatewe inshinge ebyiri zigamije kumwica ku wa 30 Nzeri, muri Tennessee, ariko ntiyapfa. Yahise ajyanwa mu bitaro, amara iminsi ataragarura ubwenge, mu gihe abaganga bamukuragamo imiti yari yatewe.
Yakatiwe urwo gupfa kubera kwica Colleen Slemmer mu 1995. Icyo gihe yari afite imyaka 18, naho Slemmer afite 19. Pike n’uwari umukunzi we, Tadaryl Shipp, baramukubise, banamukorera iyicarubozo, baramwica. Bari barahuriye mu kigo cyigishaga imyuga urubyiruko rwari rufite ibibazo.
Deborah Denno, impuguke mu byaha akaba n’umwarimu muri Fordham Law School, yavuze ko yatangajwe cyane no kumva Pike yagaruye ubwenge kandi avuga.
Yasobanuye ko hari abandi bagororwa barindwi barokotse igihano cy’urupfu, ariko ko bo batigeze baterwa imiti mu mitsi. Ku bwe, ibya Pike ntibisanzwe, kuko yatewe umuti ugamije kumwica, akawurokoka.
Dr Joel Zivot, inzobere mu gutera ikinya igira inama abunganizi ba Pike, yavuze ko kurokoka izo nshinge bidakunze kubaho. Icyakora, yagaragaje ko hakiri byinshi bitaramenyekana, birimo ingano y’umuti wa pentobarbital wageze mu mubiri we n’uko azakira.
Yavuze ko inshinge ebyiri yatewe zari zihagije kumwica iyo umuti uza kugera mu maraso agatembera uko bisanzwe. Yasobanuye ko bishoboka ko uwo muti wakwirakwiye mu ngingo zo munsi y’uruhu aho kwinjira mu maraso.
Zivot yashimangiye ko bitarashoboka kuvuga ko Pike yarenze ibyago bikomeye byose byugarije ubuzima bwe. Abunganizi be batangaje ko amaboko ye yangiritse bikomeye.
Mbere yo guterwa inshinge, bari baraburiye ko imitsi ye mito n’uburwayi bwa thrombocytosis, bujyana no kuvura kw’amaraso, byashoboraga gutuma ababara cyane mu gihe cyo kurangiza igihano yakatiwe.
Abategetsi ntibaratangaza niba bazongera kugerageza kumwica, cyangwa ngo basobanure icyatumye imiti yatewe idakora uko byari biteganyijwe.
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yahagaritse ibikorwa byose byo kurangiza ibihano by’urupfu mu gihe gisigaye cy’umwaka. Uyobora amagereza muri iyo leta na we yatangaje ko ateganya kwegura.
Ikigo Death Penalty Information Center kivuga ko mu 2022, ibirenze kimwe cya gatatu cy’ibikorwa byo kwica abakatiwe urwo gupfa muri Amerika byagenze nabi cyangwa byagaragayemo ibibazo bikomeye.
Mu bibazo bijyanye n’inshinge, akenshi habaho ingorane zo kubona imitsi yo guteramo imiti, nubwo impamvu zitandukana bitewe n’umugororwa.

Christa Pike watewe inshinge ebyiri zimije kumwica ntapfe yatangiye kuvuga nyuma y’icyumweru yarataye ubwenge
