Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
Minisiteri ya Siporo yemereye Amagaju FC ko ashobora kwakirira imikino yayo kuri Stade ya Huye yari imaze amezi 16 idakinirwaho umukino w’irushanwa.
Iyi stade yakiniweho umukino wa gicuti Mukura VS yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 ku wa 3 Ukwakira 2026, ukabera mu muhezo, ntiyakoreshwaga kuva muri Kamena 2025.
Ni nyuma y’uko hari imirimo yo gushyira imiyoboro y’amazi mu kibuga no gushyiramo ubwatsi bushya bwo gukiniraho, yagiye ihagarara mu gihe yari kumara amezi atandatu gusa.
Nyuma y’igihe kirekire yarahagaze kubera gutinda kuboneka kw’ikibuga, muri Kamena 2026 hatangajwe ko izaba yarangiye bitarenze tariki ya 15 Kanama 2026.
Gusa mbere y’uko iyo tariki igera, sosiyete y’Abanya-Bénin yitwa Greenfields, yashyiraga ikibuga muri Stade ya Huye, yahagaritse imirimo kubera kutishyurirwa igihe mu gihe amasezerano yayo yari kurangira ku wa 1 Nzeri 2026.
Ikibazo cyabonewe umuti mu mpera za Kanama, imirimo isubukurwa habura imine itanu ngo amasezerano arangire, ndetse yarangiye mu mpera za Nzeri, hasigara gutunganya bike muri iyi stade yari imaze hafi umwaka n’igice idakinirwaho.
Ku wa 3 Ukwakira 2026, Amagaju FC yandikiye Minisiteri ya Siporo asaba ko yahabwa iki kibuga akazacyakiriraho imikino yayo ahereye ku wa Mukura VS uzakinwa ku wa 11 Ukwakira 2026, ku Munsi wa Kane wa BK Pro League.
Ku wa 6 Ukwakira, Minisiteri ya Siporo yemereye Amagaju FC ko ashobora gukinira kuri iki kibuga aho cyamaze no gusurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Gusa haracyari impungenge nto ku ruhande rw’Amagaju FC, ko bishobora kudakunda ko uyu mukino uzaba ku wa 11 Ukwakira uzakinirwa kuri iki kibuga kubera ko bigomba kubanza kwemezwa na komisiyo ishinzwe gutanga impushya muri FERWAFA.
Mu gihe Amagaju FC atakinira umukino utaha kuri Stade ya Huye, ‘derby’ yo mu Majyepfo yabera kuri Stade Kamena aya makipe yombi amaze iminsi yakiriraho imikino yayo kuva mu mpeshyi ya 2025.
Ubwo yagaragazaga ibiciro by’umukino, Amagaju FC yagaragaje ko umukino uzabera kuri Stade Kamena ku Cyumweru Saa Cyenda.
IGIHE yamenye ko FERWAFA izasura Stade Huye ku wa Kane ikareba niba ishobora gukinirwaho.
Amagaju FC ni yo yaherukaga gukinira umukino w’irushanwa kuri Stade Huye ubwo yatsindaga Muhazi United ibitego 2-1 ku wa 28 Gicurasi 2025, irokoka kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Amagaju FC amaze iminsi yakirira kuri Stade Kamena, yasabye ko umukino wayo na Mukura VS wabera kuri Stade Huye

Minisiteri ya Siporo yemereye Amagaju FC ko yakoresha Stade Huye ku mukino utaha

Ikibuga gishya cy’ubwatsi bw’ubukorano giheruka gushyirwa muri Stade Huye
