Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos
Umugenzi wari mu ndege ya Sosiyete y’Indege ya Kenya,Kenya Airways, yavaga i Nairobi muri Kenya yerekeza i Lagos muri Nigeria yapfuye nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima ubwo indege yari iri hafi kugera ku cyerekezo cyayo.
Ubuyobozi bwa Kenya Airways yatangaje ko iki kibazo cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo umugenzi yagaragaraga nk’uwataye ubwenge hasigaye hafi iminota 20 ngo indege igere ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Murtala Muhammed i Lagos.
Nk’uko iyi kompanyi y’indege yabitangaje, abakozi bayo bahise batanga ubutabazi bw’ibanze kuri uwo mugenzi wari wagize ikibazo, bakurikiza amabwiriza n’uburyo bwihariye bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bishobora kubaho mu ndege.
Indege yageze ku kibuga cy’indege i Lagos ahagana saa tatu z’ijoro (21:41) ku isaha yo muri Nigeria, aho yari itegerejwe n’abaganga n’abandi bakozi bashinzwe ubutabazi. Nyuma yo kumusuzuma, abaganga bakaba bemeje ko uwo mugenzi yari yamaze gushiramo umwuka ubwo indege yakandagiraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Murtala Muhamme.
Kenya Airways yavuze ko iri gukorana n’umuryango w’umugenzi wapfuye, inzego zibishinzwe ndetse n’abashinzwe umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere kugira ngo hakemurwe ibikenewe byose bijyanye n’iki kibazo.
Iyi kompanyi yagaragaje yifatanyije mu kababaro n’umuryango w’uwo mugenzi wabuze ubuzima , inavuga ko yubaha ubuzima bwite n’agaciro k’umugenzi n’umuryango we n’abandi bose bayigirira icyizere cyo gukorana na yo ingfendo zizenguruka mu byerekezo bitandukanye ku Isi.
Kugeza ubu, Kenya Airways ntiratangaza izina, imyaka cyangwa ubwenegihugu bw’uwo mugenzi, ndetse ntiratangaza ikibazo cy’ubuzima nyirizina cyatumye atakaza ubwenge agapfa, gusa ngo iperereza rirakomeje.
