Ngoma: Kiliziya Gatolika yashyizeho misa yo gusaba imvura

Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Kibungo yashyizeho misa yo gusaba Imana imvura mu gihe cy’icyumweru cyose, ikazajya iba muri buri gitondo.

Iyi misa ni umwihariko wa Paruwasi ya Kibungo nyuma yo kubona ko imvura yatinze bagereranyije n’igihe yajyaga igwira muri iki gihembwe.

Mu itangazo IGIHE yaboneye kopi ryatanzwe na Paruwasi ya Kibungo rigira riti “ Komisiyo ya Liturujiya iramenyesha abakristu cyane cyane abatuye hafi ya paruwasi, ko misa za mugitondo z’iki cyumweru guhera tariki ya 6 Ukwakira 2026 ari misa yo gusaba imvura. Tuzazitabire dusabe Imana kutugoborera imvura. Nyagasani akunda abamusaba bizeye.’’

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibungo, Maniragaba Gerard, yabwiye IGIHE ko mu gitabo cya misa habamo izikorwa hakurikijwe uko ibihe bimeze.

Yavuze ko usanga igihe cy’intambara hari misa bashobora gutura basaba amahoro, igihe cy’imyuzure n’ibiza hari Misa zagenwe zo kubisabira.

Yakomeje avuga ko n’igihe imvura yabuze hari misa yagenwe yo gusaba imvura, hakabaho iyo gushimira Imana, iyo gusabira Abanyarwanda, gusabira abayobozi n’izindi zinyuranye ziturwa bitewe n’ibihe.

Ati “ Twe rero twakoze misa yo gusaba imvura, abakristu tubasaba kumenya uko ibihe bimeze bakamenya kubisaba Imana aho kugira ngo bahahamuke, bihebe igikuba gicike ahubwo basenge kandi bizeye baziko Imana ari yo mugenga w’ibihe byose ari na yo itanga byose. Hari n’igihe Nyagasani ashyiramo akantu kugira ngo abantu basenge bamusabe.’’

Padiri Maniragaba yavuze ko iyi misa bayitekerejeho nyuma yo kubona ko imvura yatinze bagasaba abakristu gusaba Imana imvura muri iki gihe.

Ntabwo byari bisanzwe ko Ukwakira kugera imvura itaragwa, ari na cyo cyatumye Paruwasi wa Kibungo ishyiraho misa yo gusaba imvura.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu Ukwakira 2026 hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi, hirya no hino mu gihugu.

Mu nyandiko ya Meteo Rwanda ku miterere y’ibihe yasohotse ku wa 5 Ukwakira 2026, iki kigo cyagaragaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 300, ikazaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa mu Ukwakira.

Muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushobora rimwe na rimwe kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 14 ku isegonda.

Ibiro by’Akarere ka Ngoma

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *