USA: Agiye guhabwa igihano cyo kwicwa arashwe bwa mbere kuva mu 1961

Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pentagon, yatangaje ko uwahoze ari Major mu Ngabo z’Amerika, Nidal Malik Hasan, azahabwa igihano cy’urupfu hakoreshejwe uburyo bwo kuraswa, kikaba ari cyo gihano nk’icyo cya mbere kizaba gitanzwe n’igisirikare cy’iki gihugu mu myaka irenga 60.

Hasan wahoze ari umuganga mu gisirikare, yahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’igitero cyabereye mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood muri Texas mu 2009, cyahitanye abasirikare 13 batari bafite intwaro, abandi 32 barakomereka.

Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, yatangaje ko icyemezo cyo kumushyiriraho icyo gihano cyasabwe na Pete Hegseth, uyobora Minisiteri y’Ingabo, ndetse kikemezwa na Perezida Donald Trump. Igihe n’ahantu igihano kizashyirirwa mu bikorwa bizagenwa n’Umunyamabanga ushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka.

Icyo kizaba ari igihano cya mbere cy’urupfu gitanzwe n’igisirikare cya Amerika hakoreshejwe kuraswa kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira.

Hasan yahamijwe ibyaha 13 byo kwica abantu abigambiriye ndetse n’ibyaha 32 byo kugerageza kwica. Akanama k’abasirikare 13 kaburanishije urubanza rwe kemeje ku bwiganze busesuye ko ahabwa igihano cy’urupfu.

Mu rubanza rwe rwa gisirikare mu 2013, Hasan yavuze ko ibikorwa bye yabikoze yibwira ko arimo kurengera Abayisilamu n’aba-Taliban muri Afghanistan. Igitero cyo ku wa 5 Ugushyingo 2009 cyafashwe nk’icyahitanye abantu benshi kurusha ibindi byari byarabereye mu kigo cya gisirikare cya Amerika bitajyanye n’imirwano y’intambara.

Kugeza ubu Hasan ari mu bantu bane bari mu gisirikare cya Amerika bakatiwe igihano cy’urupfu. Amategeko ya gisirikare ateganya ko kugira ngo igihano nk’iki gishyirwe mu bikorwa kigomba kubanza kwemezwa na Perezida wa Amerika, ndetse urubanza rukabanza kunyura mu bujurire no gusuzumwa bwa nyuma ku bijyanye n’amategeko.

Mu 1983, Urukiko rw’Ubujurire rw’Ingabo za Amerika rwigeze kwemeza ko igihano cy’urupfu mu gisirikare kidakurikije Itegeko Nshinga, ariko mu mwaka wakurikiyeho gisubizwaho n’iteka rya Perezida Ronald Reagan.

Muri Amerika, igihano cyo kuraswa ntigikunze gukoreshwa. Mu mwaka ushize cyakoreshejwe muri Leta ya South Carolina, bikaba byari ku nshuro ya mbere muri iyo leta ndetse n’inshuro ya mbere muri Amerika mu myaka 15. Leta za Idaho, Mississippi, Oklahoma na Utah na zo ziri mu zemera ko ubwo buryo bushobora gukoreshwa.

Trump asanzwe ashyigikiye igihano cy’urupfu. Ku munsi wa mbere wa manda ye muri Mutarama 2025, yasinye iteka ryo kongera kugishyira mu bikorwa, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Joe Biden bwari bwarahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ryacyo.

Nidal Malik Hasan wahoze mu Ngabo za Amerika azicwa arashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *