Burundi: Minisitiri w’Itangazamakuru yasanzwe yapfuye
Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata yasanzwe mu modoka yapfuye.
Umurambo wa Bugaga wanigeze kuba umunyamakuru, wasanzwe mu gace ka Rubirizi mu ntanzi z’umujyi wa Bujumbura, uri mu modoka ye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwe, ariko amakuru amwe avuga ko yaba yazize impanuka.
Guverinoma y’u Burundi ntacyo iratangaza ku rupfu rwe.
Hari abavuze ko ngo uyu mu Minisitiri uzwi cyane mu itangazamakuru ry’iwabo,ngo yaba yishwe n’inzego z’iperereza “azira ko yabwiye Ndayishimiye kwirukana FDLR mu Burundi no gukura abasoda b’Uburundi muri DRC. Ngo yabonaga nta mpamvu ifatika yo kohereza abasoda muri DRC ngo bapfirayo cyane ntibanitabweho ku Rugamba bakicwa n inzara ,abakomeretse ntibavurwe!”
Muri Kanama 2025, ni bwo Bugaga yari yagizwe na Perezida Evariste Ndayishimiye Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Itumanaho.
![]()

