AIDS 2026: Igabanuka ry’inkunga ku miti y’abafite ubwandu bwa Sida ishobora gukoma munkokora ingamaba zo kuyihashya
Mu gihe hategerejwe inama mpuzamahanga ya 26 ku bijyanye na VIH/SIDA, izwi nka AIDS 2026, impungenge ziragenda ziyongera ku hazaza h’urugamba rwo kurwanya iki cyorezo, cyane cyane bitewe n’igabanuka ry’inkunga igenerwa gahunda z’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.
Mu myaka irenga 20 ishize, isi yashoye imari nini mu kurwanya VIH, binyuze mu nkunga z’ibihugu bikize n’imiryango mpuzamahanga. Ibi byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu bushya no gufasha miliyoni z’abanduye kubona imiti igabanya ubukana bwa VIH (ARVs). Icyakora, raporo zitandukanye zigaragaza ko iyi nkunga iri kugenda igabanuka, mu gihe ibikenewe byo kuyirwanya byo bitagabanutse.
Imibare mpuzamahanga igaragaza ko abantu barenga miliyoni 39 ku isi babana na VIH, mu gihe abarenga miliyoni 1.3 bandura buri mwaka. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, abahanga bagaragaza ko kugabanuka kw’inkunga bishobora kudindiza cyangwa gusubiza inyuma ibyo byagezweho.
Mu Rwanda, urugamba rwo kurwanya VIH rwatangiye gushyirwamo imbaraga kuva mu myaka ya 2000, hashyirwaho gahunda zihamye zo gupima, kuvura no gukumira ubwandu bushya. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu benshi babana na VIH bamaze kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi, kandi umubare w’abandura ugenda ugabanuka ugereranyije n’igihe cyashize.
Umwe mu bayobozi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda Dr. NSANZIMANA SABIN yagize Ati.”
“U Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije mu kurwanya VIH, ariko ntabwo twakwirara. Igabanuka ry’inkunga rishobora kugira ingaruka zikomeye niba tudafashe ingamba zihamye zo gukomeza iyi gahunda.”
Abahanga mu by’imibare y’ubuzima na bo bagaragaza ko hari isano rikomeye hagati y’inkunga n’ikorwa rya serivisi. Nk’uko ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu myaka yashize bubyerekana, aho inkunga yiyongereye, ubwandu bushya bwagabanutse ku buryo bugaragara, naho aho yagabanutse, serivisi zigira intege nke.
Ibi bishimangirwa n’umwe mu bashakashatsi wagize ati:
“Dufite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko inkunga ari ingenzi mu kurwanya VIH. Iyo igabanutse, ingaruka zigaragara mu gihe gito—kuvuza abarwayi, gukumira ubwandu bushya no gutanga ubujyanama byose birahungabana.”
Ku rundi ruhande, ababana na VIH bagaragaza impungenge zishingiye ku buzima bwabo bwa buri munsi. Umwe muri bo yagize ati:
“Imiti mfata ituma nkomeza kubaho neza. Iyo numvise bavuga ko inkunga ishobora kugabanuka, bituma nibaza niba ejo hazaza nzakomeza kuyibona uko bisanzwe.”
Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’inkunga atari imibare gusa, ahubwo ari ubuzima bw’abantu n’icyizere cyabo.

Mu nama ya AIDS 2026 iteganyijwe kuba, biteganyijwe ko hazibandwa ku gushaka ibisubizo birambye, birimo kongera gutekereza ku buryo gahunda z’ubuzima zitegurwa no gushishikariza ibihugu kwigira no gushora imari mu buzima bw’abaturage babyo.
Insanganyamatsiko igira iti “Rethink. Rebuild. Rise.” igaragaza ko hakenewe impinduka mu mikorere, kongera kubaka gahunda zishingiye ku baturage, no kuzamuka hifashishijwe ubufatanye n’udushya.
Mu gihe isi ikomeje kwitegura iyi nama, ikibazo kiracyari: ese ibihugu bizashobora gukomeza uru rugamba mu gihe inkunga igabanuka?
Icyo benshi bemeza ni uko ejo hazaza h’urugamba rwo kurwanya VIH hazaterwa n’ibyemezo bifatwa uyu munsi ,haba ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga.
By: Florence Uwamaliya
![]()

