AmakuruUbuzima

80.7% by’abana bari munsi y’imyaka itandatu bagejejwe kuri serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato mu Rwanda

Mu Rwanda, gahunda z’imbonezamikurire y’abana bato (Early Childhood Development – ECD) zikomeje gutanga icyizere mu guteza imbere ubuzima, uburere n’iterambere ry’abana kuva bakiri bato. Imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) igaragaza ko 80.7% by’abana bari munsi y’imyaka itandatu bamaze kugerwaho na serivisi za ECD, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka umusingi w’ejo hazaza h’igihugu.

Aya makuru yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo NCDA yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere serivisi z’imbonezamikurire y’abana bato (ECD), duhanga udushya.” Iyi nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa barenga 300 baturutse mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abarezi, n’abandi bafite uruhare mu mibereho myiza y’abana bato.

Ibiganiro byibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa mu gushyira abana bato muri gahunda za ECD, imbogamizi zigikigaragara mu rwego rwo kunoza ireme rya serivisi, ndetse no gushakira hamwe ibisubizo bishya byafasha izi gahunda kugera ku bana bose mu gihugu, by’umwihariko abari mu byaro no mu miryango ikennye.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa ibigo bya ECD 32,205 bikorera hirya no hino mu gihugu, bifashijwe n’abarezi n’abarera (caregivers) barenga 101,809. Iyi mibare igaragaza uruhare runini Leta n’abafatanyabikorwa bagira mu kwagura izi serivisi, nubwo hakiri urugendo mu kunoza ireme ry’uburere, ibikoresho byifashishwa, n’ubumenyi bw’abarera.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, watangije iyi nama, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbonezamikurire y’abana bato mu nkingi z’ingenzi z’iterambere, kuko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari yo igena iterambere ry’ubwonko, imyitwarire, ubushobozi bwo kwiga no kubana n’abandi.

Yongeyeho ko, nubwo abana benshi bamaze kugerwaho na gahunda za ECD, hakenewe kongerwa imbaraga mu gufatanya kw’ababyeyi, abarezi, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa, kugira ngo abana bose bahabwe serivisi zinoze, zibafasha gukura neza haba mu gihagararo, mu mitekerereze no mu myigire.

By:Florence Uwamaliya

Loading